Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Ibidukikije Ubukungu

U Rwanda rugiye gutangira umushinga wo gusana ibirombe by’amabuye y’agaciro byangiritse

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari umushinga wo gusana ibirombe byakorerwagamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 994, byri byaratawe bikongera gukorerwamo ibyo bikorwa bitarenze mu 2030.

U Rwanda rwavuze ko bizakorwa binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye nkuko bigaragazwa muri gahunda nshya zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije.

U Rwanda ruherutse kuvugurura gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere, rugaragaza uruhare rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu guhangana na yo.

Biteganyijwe ko igihugu kizahindura imikorere y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bigakorwa mu buryo budahungabanya ibidukikije aho bizasaba ishoramari rya miliyoni 23.2 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 33 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho harimo gukoresha imashini zikoresha ingufu zisubira aho gukoresha izikenera mazutu cyangwa lisansi, kugabanya amashyamba atemwa no kwangiza ubutaka, kubungabunga amazi no kubaka ibikorwa remezo bihangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu bindi bizibandwaho harimo gutera ibiti aho byatemwe, ibikorwa byo kurwanya isuri, hanakorwe n’isesengura ku bitera imyuzure n’ibindi.

Gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe igamije ko ibikorwa 90% by’ubucukuzi bw’amabuye bizaba byubahirije uburyo bwo kurengera ibudukikije bitarenze 2030, harimo gukoresha amazi make mu gutunganya amabuye n’ibindi.

Mu duce tuzibandwaho harimo, Akarere ka Rwamagana nka kamwe mu twibasiwe ndetse mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyatangiye ku wa 02 kugeza 5 Ukuboza 2025, Umuyobozi Mukuru wa Save Environment Initiative Kubwimana Concorde yavuze ko bateye ingemwe 3.650.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, yemeje ko Leta ishyigikiye ubucukuzi bw’amabuye burambye kandi bujyanye n’amahame mpuzamahanga kandi butanga inyungu zifatika ku baturage.

Ku rundi ruhande Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz Alice Uwase, yongeyeho ko intego ari uko ibyo bizakorwa habungwabungwa ibidukikije.

Muri iyi gahunda nshya, u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 53% bitarenze muri 2035, bingana no kugabanya toni miliyoni 14,86 z’imyuka yanduye.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wariyongereye kuva mu 2017, aho wavuye kuri miliyoni 373 z’amafaranga y’u Rwanda, akagera kuri miliyari 1,7 z’amadolari ya Amerika mu 2024.

Mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99 z’amadolari, gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96 z’amadolari ya Amerika, wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36, mu gihe zahabu yari ibilo 19.397 yinjije miliyari 1,5 z’amadolari y’Amerika.

Ibirombe by’amabuye y’agaciro hafi 1000 byari byarangiritse bigiye gusanwa

Related posts

EAC igiye kohereza Ingabo zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yashimiye uwatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Muntu Clarisse

Ingabo za Israel zirashinjwa gukorera Jenoside muri Gaza

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777