Abantu 36 bapfiriye mu mirwano yahuje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe igize ihuriro ya Wazalendo muri teritwari ya Uvira, abandi 19 barakomereka.
Ni imirwano yabereye mu gace ka Sange kamaze iminsi kagenzurwa n’Ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo mu rwego rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.
Intara ya Kivu y’Amajyepfo imaze iminsi iberamo imirwano ikomeye aho ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC riri ku gitutu cyo kudakaza ibice byinshi birimo Katogota, Rurambo, Luvungi, Luberizi na Bwegera.
Wazalendo yifuzaga ko ingabo za RDC zahungira mu mujyi wa Uvira, zigasiga intwaro n’amasasu zifite kugira ngo ibyifashishe mu guhangana n’abarwanyi ba AFC/M23
Habayemo gushyamirana gukomeye, impande zombi zitangira kurwana bituma bamwe mu mpande zihanganye barekura igisasu, cyica abantu 36 barimo abasivili n’abasirikare, abandi 19 barakomereka.
Abasirikare barindwi b’u Burundi bari mu bapfiriye muri iyi mirwano nkuko urubuga SOS Medias rw’Abarundi rwabitangaje.


