U Burusiya bwiyemeje gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kubona ibikoresho bigezweho mu rwego rwo kucyubakira ubushobozi bwo kurinda Congo n’abayituye.
Byatangarijwe mu ruzinduko Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Gilbert Kabanda Kurhenga yagiriye mu Burusiya aho yaganiriye na Minisitiri w’Ingabo wungirije Alexander Fomin.
Kabanda kandi yaganiriye na mugenzi we ibijyanye n’amasezerano Congo yasinye n’u Burusiya mu 2018 ajyanye no kubaha intwaro zizifashishwa n’igisirikare.
Byose ngo bigamije gufasha igisirikare cya Congo kwiyubaka ku buryo gihangana n’ibibazo by’umutekano byugarije igihugu.
Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo cyatangaje ko u Burusiya bwemeye no gutoza abasirikare ba FARDC.
Ingabo za Congo zimaze iminsi zihanganye n’umutwe wa M23 wiyongera ku yindi mitwe yitwaje intwaro isaga 120 iri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Akenshi igisirikare kinanirwa gutsinsura iyo mitwe kubera ibikoresho bike, imyitwarire mibi n’ibindi.
