Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

U Bufaransa bwanyagiye Kazakhstan imvura y’ibitego, Kylian Mbappé akora amateka yaherukaga mu 1958.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022, mu itsinda D, Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa (Les bleus), kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, yihereranye iya Kazakhstan iyinyagira ibitego 8 byose ku busa, 1/2 cyabyo (ni ukuvuga ibitego bine) bikaba byatsinzwe na Kylian Mbappé usanzwe akinira PSG yo mu Bufaransa.

Gutsinda ibi bitego, byatumye Mbappé aba umukinnyi wa 1 utsindiye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ibitego 4 mu mukino 1 mu gihe cy’imyaka igera kuri 63, kuko byaherukaga kuya 28 Kamena 1958, ubwo Just Fontaine yabitsinze u Budage bw’Uburengerazuba mu gikombe cy’Isi.

Kylian Mbappé abaye umukinnyi wa 16 utsindiye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa Hat-trick(ibitego 3+ mu mukino umwe)

Ibitego byinjiye bite:

Igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa 6 gitsinzwe na Kylian Mbappé ku mupira yahawe na Theo Hernandez. Ku munota wa 12, Kylian Mbappé yiyongeje icya kabiri ku mupira yari ahawe na Kingsley Coman. Ku munota wa 32, Kylian Mbappé yongeye guhindukiza umuzamu wa Kazakhstan, ku mupira yari ahawe na Kingsley Coman, igice cya mbere kirangira ari 3 by’abafaransa ku busa bwa Kazakhstan.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ubona u Bufaransa buri mu mukino neza, maze ku munota wa 55 w’umukino, Karim Benzema ku mupira yahawe na Theo Hernandez, yatsinze icya 4. Nyuma y’iminota micye, Karim Benzema yiyongeje icya kabiri mu mukino kiba icya 5, ku mupira yari ahawe na Klylian
Mbappé ku munota wa 59.

Ku munota wa 75, Adrien Rabiot yatsinze igitego cya 6 ku mupira wa Antoine Griezmann. Ntibyarangiriye aho kuko ku munota wa 84, Vladislav Vasiljev, ku mupira yahawe na Antoine Griezmann, yatsinze igitego cya 7.

Mu minota ya nyuma y’umukino (ku munota wa 87), rutahizamu wigaragaje cyane, Kylian Mbappé, ku mupira watewe na Moussa Diaby, yatsinze igitego cya 8, kiba icya Kane mu mukino umwe cyatsinzwe na Kylian Mbappé, wakoze amateka yaherukaga mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu 1958.

Uko byifashe muri iri tsinda D:


1. France (Amanota 15)
2. Finland (Amanota 11)

3. Ukraine (Amanota 9 )
4. Bosnia and Herzegovina (Amanota 7)
5. Kazakhstan (Amanota 3)

Ike y’Igihugu y’u Bufaransa y’umupira w’amaguru/Photo Internet.
Ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan y’umupira w’amaguru/Photo internet.

Related posts

Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimirwa uko zitwara mu butumwa bw’amahoro

Shyaka Josbert

Inzu ikoreramo Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment