Abasirikare babiri ba Uganda bari mu ngabo za Afurika yunze Ubumwe zishinzwe kurinda amahoro muri Somalia (AMISOM), bakatiwe urwo gupfa abandi batatu bakatirwa igifungo cy’imyaka 39 bahamijwe ibyaha byo kwica abaturage.
Ibyo bihano babikatiwe n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwicaye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia nkuko minisitiri w’ubutabera w’icyo Gihugu Abdulkadir Mohamed Nur yabitangarije ijwi ry’Amerika dekesha iyi nkuru.
Urukiko rwemeje ko taliki 10 z’ukwezi gushize kwa Cumi bari ku irondo ryo kugenzura umuhanda uhuza insisiro za Beldamin na Golweyn aho bamishe urusasu ku baturage bibereye mu mirima, mu gace kari mu birometero 120 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu nkuko byemejwe n’itangazo ryasohowe na AMISOM.
Ababibonye na bene wabo b’abaturage bishwe bashinje abo basirikare gutwara imirambo y’abo bishe bayishyira mu birombe bya kure mbere yo kuyururikirizaho ibirombe bakoresheje urutambi. Iki gikorwa cyateye uburakari n’imyigaragambyo muri Mogadishu kuko cyafashwe nk’igikorwa cya kinyamaswa kidakwiriye Ingabo zagiye kugarura amahoro.
Uganda ni cyo Gihugu cyabimburiye ibindi mu kohereza abasirikare muri Somalia mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe byo mu mutwe ugendera ku mahame akarishye y’Idini ya Islam, Al-Shabaab, muri 2007. Ibindi Bihugu birimo u Burundi na Kenya nabyo bikaba byaroherejeyo Ingabo nyinshi mu kurwanya aba barwanyi muri Mogadishu n’utundi duce bari barigaruriye.

