Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Rubavu: Umusirikare wa FARDC yarashwe n’abasirikare b’u Rwanda arapfa.

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC yarasiwe mu Rwanda ahita apfa ubwo yageragezaga kwinjira ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uku kuraswa kwabereye mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane taliki 04 Kanama 2022.

Amakuru avuga ko uriya musirikare wa Congo yari arimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda ari naho yarasiwe n’Ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.General Ronard Rwivanga yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ati: “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Umurambo w’uyu musirikare warashwe wasubijwe igisirikare cy’Igihugu cye, FARDC, unyuzwa ku mupaka wa Kabuhanga uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu.

Uyu musirikare abaye uwa kabiri urashwe mu gihe gito gishize kuko hari hashize amezi abiri gusa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda isohoye itangazo rivuga ko hari umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo winjiye ku butaka bw’u Rwanda akarasa abapolisi babiri bagakomereka ariko kandi nawe akaraswa agahita apfa.

Icyo gihe hari mu gitondo cya tariki 17 Kamena 2022, amakuru yavuzwe akaba yaremeje ko uriya musirikare yaje kurasa abanyarwanda yihorera kubera ‘mwenewabo’ wishwe na M23, ngo akaba yari aje kwihorera ku banyarwanda kuko ngo ari bo bafasha M23

Hashize igihe Leta y’u Rwanda isaba amahanga kubuza Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukomeza kurushotora. Mu minsi ishize mu Rwanda haguye ibisasu byaraswaga biva muri kiriya Gihugu ariko ntibyagira abo bihitana.

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda mu myitozo ikarishye yo guhangana n’umwanzi wagerageza kwiyuhiza ubutaka bw’u Rwanda.

Related posts

Bold Regains International, Sosiyete izanye ibisubizo ku bibazo by’ubuzima n’ubukungu.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Umunyarwandakazi uba mu Bufaransa yafashije abakobwa 25 babyariye iwabo.

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC na M23 bakomeje gusakirana mu bice byegereye Sabyinyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment