Kimwe mu binyamakuru byo muri Aziya cyanditse ko ubwo indege 30 z’u Bushinwa zinjiraga mu kirere cya Taiwan, igisirikare cy’iki Gihugu cyahanuye mo zimwe.
The Jerusalem Post yanditse ko amakuru ifite avuga ko guhanura iriya ndege byakozwe mu rwego rwo guha gasopo abapiloti b’u Bushinwa ngo badakomeza kuvogereza indege zabo ikirere cya Taiwan.
Ni amakuru The Post y’i Yeruzalemu ivuga ko yatangarijwe mu itangazo rya Minisiteri y’ingabo ya Taiwan.
Icyakora uruhande rw’u Bushinwa ntacyo buratangaza kuri ayo makuru.
Ubu ku nkengero za Taiwan hari ingabo nyinshi z’u Bushinwa ndetse hari n’indege z’intambara zigera mu 100 ziri hafi aho.
Muri zo hari izambutse umurongo ugabanya ikirere cya Taiwan n’icy’u Bushinwa, ingabo za Taiwan zirazirasa hagira izihanuka.
Aya makuru ashobora kuza kuba imbarutso y’intambara yeruye hagati y’u Bushinwa na Taiwan, ibintu bishobora no gukururiramo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.