Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino Imyidagaduro

Turukiya: Shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa nyuma y’ikubitwa ry’umusifuzi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turkey (Turukiya) ryatangajeko shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa ku wa Kabiri tariki 19 uku kwezi kwa 12 nyuma yo guhagarikwa igihe gito kubera ikubitwa ry’umusifuzi Halil Umut Meler.

Uku gukubita umusifuzi byabaye mu mukino wahuzaga amakipe MKA Ankaragucu na Caykur Rizespor yo mu cyiciro cya mbere.

Umusifuzi akimara kuvuza ifirimbi irangiza umukino, perezida w’ikipe MKA, Faruk Koca, yirukanse mu kibuga atangira guhata umusifuzi amakofi nyuma yuko ikipe ye itsinzwe igitego cyo kunganya ku munota wa 97, umusifuzi Meler yahise ajyanywa mu bitaro.

Bikimara kuba, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya yahise atangaza ko imikino yose ya shampiyona ibaye ihagaze. Yavuze ko ibyakoze na bwana Koca ari igisebo gikomeye ku mukino w’umupira w’amaguru muri Turukiya.

Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, ikipe MKA Ankaragucu yatangaje ko perezida wayo, Koca yasezeye kuri uwo mwanya kubera amakosa akomeye yateye igisebo ku mupira w’amaguru wa Turukiya ndetse no ku gihugu muri rusange kuko ibyabaye byanababaje cyane Perezida wa Repubulika, Recep Tayyip Erdoğan (VOA).

Related posts

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare batanu, bahabwa ipeti rya Colonel.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi.

NDAGIJIMANA Flavien

Umubare w’abishwe n’ibiza mu Majyaruguru n’Iburengerazuba ukomeje kwiyongera.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment