Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Gukererwa byatumye yamburwa umudari wa zahabu yari yatsindiye

Mu mikino parampike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, uwitwa Muhammad Ziyad Zolkefli yahuye n’uruva gusenya ubwo yamburwaga umudari wa zahabu yari amaze gutsindira mu masiganwa y’ikiciro cyizwi nka F20. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Malsia akaba yazize ko yageze aho isiganwa ryagombaga kubera akerewe. Nubwo bamuretse agasiganwa n’abandi, ngo nyuma yo kwiga ku kibazo cye basanze nta mpamvu ifatika yari afite, bityo yamburwa umudari uhabwa uwari waje amukurikiye.

Benshi bakunda kugerwaho n’ingaruka zo gukoresha igihe nabi. Ariko nanone Abanyarwanda nibo bavuga ngo ijoro ribara uwariraye. Iby’uyu mugani kandi byavugwa na Muhammad Ziyad Zolkefli watakaje umudari wa zahabu yari amaze gukorera, bitewe nuko yari yageze aho isiganwa ryagombaga kubera akerewe.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino y’abafite ubumuga ryasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gushishoza bagasanga Muhammad Ziyad na bagenzi be bandi babiri barakerewe isiganwa nta mpamvu zifatika bari bafite, kabone nubwo ku ikubitiro bari bemerewe gusiganwa ndetse Muhammad akaba ari nawe wegukanye umudari wa zahabu akanashyiraho agahigo katari karigeze kagerwaho.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 2 Nzeri 2021 bibasiye cyane Makysm Koval wari wabaye uwa kabiri ariko akaza guhabwa umudari wa zahabu ubwo Muhammad yari amaze gusezererwa. Mu gihe bamwe bamunenze kuba yaremeye uwo mudari, hari n’abavuze ko ibyo Muhammad yakorewe ntaho bitaniye no kwibwa cyangwa kwamburwa ku manywa y’ihangu.

Bamwe mu bayobozi b’igihugu cya Malysia harimo ndetse n’Umwami w’iki gihugu binubiye ibyakorewe Mohammad banavuga ko hakwiye kwigwa neza impamvu yatumye bamwe mu basiganwaga batamenya ko igihe cyo gutangira isiganwa kigeze.

Muri iyi mikino pararempike yatangiye tariki ya 24 Kanama ikaba izasozwa ku wa 5 Nzeri, u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ya sitting volleyball rwegukanye umwanya wa 7 nyuma gutsinda u Buyapani.

Mu mikino ngororamubiri kandi, Muvunyi Hermas yasiganwe ku maguru muri metero 1500, asoreza ku mwanya wa munani, aho yakoresheje iminota ine n’ibice by’amasegonda 46.

Uwitije Claudine yabaye uwa 11 mu gutera intosho nyuma yo kuyitera muri metero 5,87 naho mu gutera ingasire, Uwitije Claudine yabaye uwa 10 ayiteye muri metero 19,66.

Related posts

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Rayon sport yasinye amasezerano y’ubufatanye na Raja Cassablanca

NDAGIJIMANA Flavien

Abayobozi b’Ibihugu bya EAC basabye ko imvugo z’amacakubiri n’ibikorwa biganisha kuri Jenoside muri DR Congo bihagarara vuba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment