Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Nyabihu: Gitifu w’Akarere yasezeye mu kazi nyuma yo kuvugwaho amakimbirane na Meya.

Bwana Ndizeye Emmanuel wari Umunyamabanga nshingwabikorwa(Gitifu) w’Akarere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda yasezeye mu kazi ku mpamvu yise inyungu z’akazi, nyuma y’igihe bivugwa ko afitanye ibibazo na Meya w’aka Karere madame Mukandayisenga Antoinette, bigakomeza kugirwa ubwiru, kugeza n’aho byavuzwe ko uyu Gitifu yambuwe imfunguzo z’ibiro bye akaba yari amaze amezi atatu atabikandagizamo ikirenge.

Mu nkuru twabagejejeho tariki 21 Mata 2021; https://amizero.rw/nyabihu-urujijo-ku-makimbirane-akomeje-kuvugwa-hagati-ya-gitifu-wakarere-na-meya/

Twagarutse ku bikomeje kwibazwa na benshi ku maherezo y’aba bayobozi babiri bari bakomeje kwitana bamwana, Gitifu avuga ko Meya yafunze ibiro bye agatuma adakora, Meya akavuga ko atigeze abifunga ko ahubwo uyu Gitifu afite amakosa akurikiranweho. Andi makuru yamenyekanye ni uko ngo Gitifu w’Akarere bwana Ndizeye Emmanuel bivugwa ko hashize amezi 3 yegujwe rwihishwa ariko ntiyegure , agahitamo gukomeza gukorera mu rugo iwe ndetse ngo akaba yarakomeje kubona  umushahara we wa buri kwezi nk’uko bisanzwe, mu gihe bivugwa ko  yegujwe n’uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse. Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Nyabihu bwana Gasarabwe Jean Damascene, nawe yavuze ko ari ubwa mbere yumvise ikibazo cy’ubwegure/Ubweguzwe bwa Gitifu Ndizeye, ko nta n’ikigeze kigezwa muri njyanama ngo bamenye ubwo bwegure bwe,  ndetse ko ngo nta n’inama njyanama iraterana yiga ku bwegure bwe.

N’ubwo byakomeje kugirwa amabanga ariko, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi kandi burya ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Bidatinze dutangaje ko ikibyimbye kizameneka, kuri uyuwa Gatanu tariki 23 Mata 2021 Amizero.rw yabonye ibaruwa bigaragara ko yanditswe na bwana Ndizeye Emmanuel (Gitifu)igaragaza gushimira abo bakoranye, ariko nanone wayisesengura ugasanga ko ntawashimira abo bagikorana ndetse ngo agree n’aho abasezeraho. Iyi baruwa iragira iti: “Nejejwe  no kubamenyesha ko nasabye guhagarika imirimo ku nyungu z’akazi  nk’Umunyabanga nshingwa bikorwa w’Akarere ka Nyabihu, akaba ari kuri iyo mpanvu mfashe uyu mwanya mbashimira mwese  ku bufatanye mwangaragarije mu guteza imbere Akarere, kandi nsaba ko niba hari uwo naba narababaje mu kazi musabye imbabazi mbikuye ku mutima  kuko ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Nanjye kandi izo mbabazi umutima wanjye warazitanze ku waba yarambabaje. Nkaba kandi  mbijeje ko ntazigera mbibagirwa. Imana ibahe umugisha, dukomeze twubake u Rwanda twifuza. Murakoze”.

N’ubwo byakomeje kugirwa ubwiru, amakuru yageze kuri Amizero.rw ni uko ngo uku kutumvikana hagati ya Gitifu Ndizeye Emmanuel na Meya Mukandayisenga Antoinette kwaba kwarakomotse ku makosa yo mu kazi yakozwe na Gitifu Ndizeye, agasabwa kuyakosora ariko akinangira. Bimwe mu byo yashinjwaga ngo harimo gushyira abakozi mu kazi nta mapiganwa yabayeho, ibintu byagaragaye nko gushaka gusuzugura izindi nzego ndetse ngo bikaba byaranakozwe hirengagizwa nkana amategeko agenga ishakwa n’ishyirwa mu myanya ku bakozi runaka mu Karere. Mu bo Gitifu Ndizeye ashinjwa guha akazi harimo uwitwa Giramata Ange n’undi witwa Umuhoza Console. Mu byo ashinjwa kandi harimo amasoko y’ibirombe bicukura itaka na kariyeri mu Bigogwe ryahawe Karasira Jean Bosco n’indi Sosiyete bitazwi n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere madame Mukandayisenga Antoinette ngo tumubaze uko byifashe, inshuro eshatu zose ntiyatwitabye tumwandikiye n’ubutumwa kuri watsapp twarangije kwandika iyi nkuru ataradusubiza.

Nyabihu ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba Akarere gakunze kumvikanamo utubazo twa hato na hato mu bayobozi.

Meya Antoinette na Gitifu Ndizeye Emmanuel/Photo Internet.

Related posts

Abateguye igitero cyahitanye abasirikare ba Amerika i Kabul bamenyekanye.

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC yemeje ko abo yarwanye nabo atari M23 ahubwo ari ba mudahusha ba RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma y’indirimbo ‘NTA MYAKA 100’, umuhanzi Nziza Theos agarukanye iyo yise ‘HARAHIYE’ [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Augustin April 23, 2021 at 4:18 PM

Nagende ahubwo azakurikiranwe icyamuteye ayo makimbirane. Aba nibo batuma iterambere ritihuta mu turere.

Reply
Theogene April 23, 2021 at 4:20 PM

Niwo muti nanje nabonaga ukwiye . Bagende kabisa. Gusa Nyabihu sinzi ikibazo ifite

Reply
Gaston April 23, 2021 at 4:23 PM

Erega buriya nta kubera minsi y’Ijuru kitazajya ahagaragara!! umucanga w’umukara wa Bugogwe n’amwe bagurishije uruganda rwa sima abandi batabizi ararikoze tu 🤭🤭🤭🤭
Mbega abayobozi bacu weeeeee

Reply

Leave a Comment