Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

PNL: Musanze FC isubiriwe na Police FC, Etincelle yigaranzura AS Kigali

Ruracyageretse ku makipe ya Police FC na AS Kigali ayoboye itsinda C nyuma y’uko Etincelle FC ibonye amanota 3 ya mbere itsinda AS Kigali mu gihe Police FC isubiriye na Musanze FC mu mikino y’umunsi wa 4 wa shampiyona mu matsinda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 nibwo hatangiye imikino yo kwishyura mu matsinda 4 ya shampiyona y’u Rwanda Primus National League. Imikino 4 yabaye kuri yahuje amakipe yo mu matsinda C na D.

Mu itsinda C, kuri stade Amahoro, Police FC itsinze Musanze FC ibitego 2 -1. Ku ruhande rwa Police FC, ni ibitego byinjijwe na Ndayishimiye Dominic Antoinne ku munota wa 14 ndetse na Sibomana Patrick ‘Papy’ ku munota wa 88 mu gihe igitego cya Musanze FC cyari cyatsinzwe na Niyitegeka Idrissa ku munota wa 51.

Muri iri tsinda kandi, i Rubavu kuri stade Umuganda,  Muhadjili Hakizimana wa AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 14 mu gihe igitego cyahise cyishyurwa na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 31 mbere gato ko amakipe yombi ajya kuruhuka. Mu gice cya 2 Etincelle FC yashonze umukara maze itsindirwa na Hassan igitego cy’intsinzi.

Mu itsinda C, Marine FC itsindiye i Rusizi Espori FC 1-0, igitego cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 55 mu gihe i Nyagatare ku kibuga Gologota Stadium Sunrise FC itsinze Mukura VS ibitego 4-2. Suleiman Mudeyi wa Sunrise yitwaye neza atsinda ibitego 2 (ku munota wa 10 n’uwa 25) mu gihe Mubiru yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 23 naho Elisa atsinda icy’agashinguracumu ku munota wa 73. Ku rundi ruhande, Mukura Victory sport yatsindiwe na Munir ku munota wa 15 ndetse na Inky ku munota wa 90.

Mu itsinda C, Ikipe ya Police FC na AS Kigali ziri ku mwanya wa mbere zinganya amanota (9) ndetse n’ibitego zizigamye (4), Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 3 n’umwenda w’ibitego 2 mu gihe Etincelle FC ifite amanota atatu n’umwenda w’ibitego 4.

Mu itsinda D, Sunrise FC iyoboye itsinda n’amanota 7 inganya na Marine FC gusa ikaba iyirusha ibitego 2 izigamye mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 6 nta mwenda w’igitego naho Mukura VS iri kumwanya wa nyuma n’amanota 2 n’umwenda w’ibitego 4.

Imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo Kuwa Kabiri 11/05/2021 ku isaha ya saa cyenda :

GROUP A

APR FC vs Bugesera FC (Huye Stadium, 3. PM)
AS Muhanga vs Gorilla FC (Muhanga Stadium, 3PM)

GROUP B

Kiyovu SC vs Gasogi United (Mumena Stadium, 3 PM)
Rayon Sports vs Rutsiro FC (Amahoro Stadium, 3. PM)

Related posts

Israel: Umukuru wa Guverinoma Benjamin Netanyahu mu ihurizo rya politiki ikomeye

NDAGIJIMANA Flavien

Lt. Colonel Didier wari umujyanama muri FLN yishwe na FARDC.

NDAGIJIMANA Flavien

Uwasimbuye Osama bin Laden ku buyobozi bwa al-Qaeda yishwe na Amerika mu gitero cya Drone.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment