Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Ubuzima

Ethiopia: Abagabo bafite inda nini bakomeje gukurura abagore.

Abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Bodi bo muri Ethiopia bafite umuco wihariye aho kuri bo umugabo ufite inda nini ari we ufatwa nk’ufite igikundiro cyinshi imbere y’abagore.

Mu 2017, Ikinyamakuru The Mirror ubwo cyandikaga ku mwihariko w’imico y’abo muri ubwo bwoko, cyatangaje ko buri mwaka bahurira mu Kibaya cya Omo cyo mu Majyepfo ya Ethiopia bakizihiza umwaka mushya mu birori bita Kael.

Abagore bo muri ubwo bwoko bakururwa cyane n’abagabo bafite inda nini ku buryo ibyo birori bibahuza buri mwaka, babifata nk’umwanya mwiza wo guhura n’abo bagabo bisanzuye bakishimana na bo.

Abo muri ubu bwoko bw’Aba-Bodi kugira inda nini kw’abagabo babifata nk’ibibahesha icyubahiro mu muryango, ku buryo bihata amata y’inka agikamwa ndetse bakananywa amaraso yazo bagamije kugira inda nini, ibinakorerwa amarushanwa muri ubwo bwoko.

Iyo bitegura ayo marushanwa bamara amezi atandatu baba mu muhezo batanemerewe gukora imibonano mpuzabitsina.

Kugira inda nini aba ari inzozi za buri mwana w’umuhungu wo muri ubwo bwoko, ku buryo abo mu muryango we batangira kumuha ubuki, amata n’amaraso by’inka mu gihe cy’amezi ari hagati y’atatu n’atandatu bizera ko bizamuhesha kugira inda nini.

Related posts

Qatar 2022: Inzozi za Maroc zaburijwemo n’u Bufaransa bwiganjemo abakomoka muri Afurika.

NDAGIJIMANA Flavien

Ngororero: Abashoramari bakomoka muri aka Karere basabwe gushora imari ku ivuko.

NDAGIJIMANA Flavien

Mapinduzi Cup: Mlandege FC yabujije APR FC kugera ku mukino wa nyuma.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment