Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Uburezi Umutekano

Perezida Kagame asanga ‘abantu bagufi’ badakwiye guhezwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa ryari rimaze iminsi ribera i Nkumba mu Karere ka Burera, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko nta muntu ukwiriye guhezwa mu Gisirikare cy’u Rwanda kubera ubugufi bwe kuko buri wese afite icyo yashobora kurenza undi uko yaba areshya kose.

Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabigarutseho nyuma yo kugaragarizwa na Yves Ahishakiye uri mu rubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa13 ko hari igihe umuntu agira ubushake bwo kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda akagira ikibazo cy’uko areshya bitewe n’ibipimo byashyizweho.

Agaragaza iki kibazo, Ahishakiye yagize ati: “Ndabashimiye kuba mutwemereye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ariko hakaba hari ikibazo gikunda kugaragara, umuntu akaba yifitemo ubushake n’intego kuva akivuka n’ibisabwa byinshi abyujuje, akaza kugira ikibazo cy’uko areshya kubera ibipimo mwashyizeho. Nta muntu uba warabigizemo uruhare kuba wenda yarisanze areshya uko areshya ariko ugasanga umutima wo kujya mu Ngabo z’u Rwanda yarawuvukanye”.

Uyu musore yabigarutseho nyuma y’uko Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa ryahurizaga hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga n’urwo mu Rwanda rwiga mu mashuri mpuzamahanga ryari rimaze iminsi ribera i Nkumba mu Karere ka Burera, yari yashishikarije uru rubyiruko kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuko umusanzu warwo ukenewe, ibyo rwaba rwarize byose.

Nubwo uyu musore yagaragaje ko kuba mugufi bishobora kubuza umuntu kwinjira muri RDF, mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bushyira hanze bushaka kwinjiza abasirikare bashya nta hantu na hamwe mu bigenderwaho hagaragara indeshyo ariko bikaba bivugwa ko mu gihe cyo guhitamo (selection), indeshyo ndetse n’ukundi umubiri waba udateye neza kose bigenderwaho cyane benshi bakahaburira amahirwe kandi baba biyumvamo imbaraga n’ubushobozi.

Mu gusubiza uyu musore, Perezida wa Repubulika yavuze ko “icyo kibazo (cy’indeshyo mu gisirikare) cyari kitaramugeraho. Turagikemura rwose icyo kiroroshye.” Akomeza agaragaza ko nta muntu ukwiriye guhezwa mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuko yaba abantu bagufi ndetse n’abarebare usanga buri cyiciro gifite umwihariko w’ibyo gikora neza kurenza ikindi, anahishura ko hari n’ibihe usanga abantu bagufi boroherwa no kwinjira mu modoka z’intambara kurenza abarebare.

Ati: “Ahubwo buriya mu gisirikare hari ibikeneye abantu bagufi burya, ntabwo ujya ubona bamwe basimbuka mu kirere, bakamanuka bibarangura, burya umuntu wa metero ebyiri byamugora kurusha uwa metero imwe n’igice, buri wese afite umwanya. Urabona izi modoka z’intambara, zimwe hari abantu bagorwa no kwigonda ngo bajyemo, umugufi ayijyamo byoroshye, ariko ni ukureba kuba na none wakwikorera imbunda igusumba nabyo ni ikibazo nubwo hari n’ingufi Ushobora gukoresha. Njye nta mbogamizi Ndabona yo kuba umuntu mugufi yakwinjira mu gisirikare icyo kibazo rwose ndakigukemurira”.

Ubwo yasozaga iri Torero, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagarutse ku myitozo njyarugamba uru rubyiruko rwahawe, avuga ko ari umusogongero w’ibikorwa n’Ingabo z’Igihugu (RDF), atangaza ko abafite ubushake bwo gukorera Igihugu bari muri RDF, bahawe ikaze kuko ari umwuga utabangamira ibyo umuntu ashaka kugeraho, abagaragariza ko ikinyabupfura no kwitanga ari byo by’ingenzi muri RDF kugira ngo ubashe kugera ku cyo ushaka n’icyo Igihugu gishaka nk’uko tubikesha Igihe.

Ati: “Bamwe muri mwe rero cyangwa mwese nimushaka muzagaruke. Mugaruke mujye mu mwuga wubaka, urinda Igihugu. Ingabo z’Igihugu (RDF) muri yo uko yubatse n’uko ikomeza kwiyubaka, iyo wize uri umuganga uraza ugakomeza kuba umuganga muri RDF […] Iyo wize amategeko urataha ukabona umurimo ujyanye n’umwuga wawe w’amategeko mu mwuga wo kurinda Igihugu, ntaho binyurana. Ntacyo mutakaza na busa”.

Perezida Kagame hamwe na Minisitiri wa MINUBUMWE mu gikorwa cyo gusoza Itorero Indangamirwa13.

 

Abasoje Itorero Indangamirwa13 berekanye imwe mu myitozo ya Gisirikare.

Related posts

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kirahakana gukorana na ‘Wagner Group’.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC-Rwanda: Wazalendo na FDLR bigaragambije bagera kuri Petite Barriere bashaka kwinjira mu Rwanda [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Julian Alaphilippe yegukanye agace ka mbere kabayemo impanuka 2 zikomeye

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mwangacucu August 26, 2023 at 7:16 AM

Rwose iyo ngingo yo kureba indeshyo bayikuremo kuko hari abana bagufi benshi basigara kandi ahubwo ari bo bafite resistance imbere y’umwanzi !! Hari abo nzi babuze Igisirikare kubera iyo mpamvu rwose !!

Reply

Leave a Comment