Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bashya barahiriye kwinjira mu nshingano, kuzuzuza kuko ibibazo igihugu gifite, bisaba ko abantu bakora mu buryo bukomeye.
Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo Dr. Kayitesi Usta, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Uwituze Solange, wagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Muligande Charles, wagizwe Umusenateri n’abagizwe abacamanza mu rukiko rw’ubujurire, ari bo Dr. Didace Nshimiyimana na Dr. Jules Marius Ntete.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo buri gihe habaho gusubira mu magambo iyo bakira indahiro birimo kubibutsa gusohoza neza inshingano baba barahiriye, kubisubiramo ari ukwibutsa ko inshingano bafitiye igihugu zikomeye.
Yagize ati “Mu nshingano tuba dufite, uko dukwiye kuba tuzuzuza bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi. Abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu”
Yongeyeho ko ibibazo byo ari byinshi kuko bimwe bikemuka, ibindi bivuka bityo ko hakenewe imbaraga nyinshi, ubushishozi n’ubwitonzi.
Abayobozi barahiye uyu munsi, ni abashyizweho n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2028 barimo Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI asimbuye Dr. Ndabamenye wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), umwanya yagiyeho n’ubundi asimbuye Dr. Ndabamenye wari ugiye muri Guverinoma, mu gihe we yari asanzwe ari umuyobozi mukuru wungirije.
Undi ni Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET wari usanzwe ari umusenateri anayoboye komisiyo ya politike n’imiyoborere aho yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Ni mu gihe Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ari inararibonye muri politiki y’u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.
Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.







