Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Padiri Ubald Rugirangoga yasabiwe na benshi kuzagirwa umutagatifu.

Mu muhango wo gushyingura padiri Ubald Rugirangoga, murumuna we Révérien Rugwizangoga yavuze ko nubwo mukuru we yakuriye mu rwango rushingiye ku macakubiri n’itotezwa we yabirenze agakurana umutima wuzuye urukundo n’impuhwe nyinshi yagiriraga bose. Benshi bakaba basabyeko Ubald akwiye kugirwa umutagatifu kuko ngo ibyo yakoze bihambaye.

Padiri Rugirangoga yapfuye mu kwezi kwa mbere ari muri Amerika azize indwara y’ibihaha yazamuwe na Covid-19, nk’uko byavuzwe mu kumushyingura kuri uyu wa kabiri tariki 02 Werurwe 2021.

Padiri Ubald azwi cyane mu Rwanda mu gusengera abarwayi, no mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gusaba no gutanga imbabazi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashyinguwe ku kigo yashinze kitwa “Ibanga ry’amahoro” giherereye i Rusizi mu murenge wa Gihundwe mu Ntara y’Uburengerazuba.

Rugwizangoga Reverien umuvandimwe wa Padiri Ubald Rugirangoga/Photo Internet

Murumuna we Rugwizangoga wavuze ahagarariye umuryango, yavuze ko umutima wa Rugirangoga “wahoraga ufunguye kuri bose, abato n’abakuru, abakene n’abakire, aboroheje n’abakomeye.”

Yavuze uko se wa Rugirangoga yishwe we afite imyaka irindwi, nyuma umuryango we ugahunga ubwicanyi bushingiye ku macakubiri ukajya i Burundi aho yize iseminari y’i Ngozi, akagaruka mu Rwanda kwiga iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Rugwizangoga usanzwe ari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, muri uyu muhango yavuze ko ubwo mukuru we yari agiye gusubira mu Rwanda yamubwiye ati:

“Data yishwe kubera urwango, twahunze kubera urwango, nsubiye mu Rwanda kwigisha urukundo kuko ineza itsinda inabi”.

Ubald Rugirangoga yabaye padiri kuva mu 1984 yoherezwa mu butumwa iwabo i Nyamasheke ari naho jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasanze akorera.

Amaze kurokoka yahungiye mu Bufaransa, ariko agaruka mu Rwanda mu 1995 agifite ya ntego ye yo kwigisha urukundo n’imbabazi nk’uko murumuna we yabivuze.

Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa bigamije ubwiyunge, yayoboye imihango yo gusaba no gutanga imbabazi hagati y’abahamijwe ibyaha bya jenoside n’abayirokotse mu gice cy’iwabo.

Rugwizangoga yavuze ko mu bintu byababaje mukuru we kugeza apfuye ari uko yigishije ineza n’urukundo muri paroisse ya Nyamasheke ariko mu 1994 abakirisitu bakica abakristu bagenzi babo.

Katsey Long umunyamerikakazi umaze imyaka 12 akorana na we mu ivugabutumwa, ari nawe wamurwaje agapfa bari kumwe, yavuze ko nawe yanduye Covid-19 ayimukuyeho ariko we agira amahirwe arayikira.

Long yavuze ko ubutumwa bw’urukundo n’imbabazi bwa Ubald Rugirangoga butari ubw’Abanyarwanda gusa ahubwo bwari n’ubw’abandi bantu bose kw’isi.

Uyu yasabye ko Rugirangoga yazagirwa umutagatifu kuko ubutumwa bwe butakwiriye mu Rwanda gusa ahubwo bwamamaye ku isi yose kandi umusaruro wabwo wageze kuri benshi. Ibi akaba abihuriyeho n’abandi benshi bamenye ibikorwa bye ndetse n’abo yafashije gukira bifuzako kiliziya Gatorika yamugira umutagatifu kuko ngo abikwiriye.

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abihaye Imana mu ngeri zitandukanye

Related posts

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya Misile yo mu bwoko bwa Ballistic.

NDAGIJIMANA Flavien

Umujyi wa Mariupol uvuze iki mu ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment