Leta y’u Rwanda yakiriye abarwanyi 15 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari kumwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo, bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba baturage babanje gucumbikirwa by’agateganyo n’ishami rya MONUSCO rishinzwe gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, mbere yo kwambuka umupaka winjira mu Rwanda mu Karere ka Rubavu ku wa 27 Mutarama 2026.
Ku barwanyi, by’umwihariko, biteganyijwe ko bajyanwa mu Kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze, aho bazahabwa inyigisho zibafasha gusubira mu buzima busanzwe bw’abasivili.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 20 Mutarama 2026 u Rwanda rwari rwakiriye abarwanyi 13 ba FDLR bari kumwe n’abantu batandatu bo mu miryango yabo, mu gihe iminsi itatu mbere hari hakiriwe abandi Banyarwanda 14 barimo abarwanyi umunani bo mu ishami ryihariye ry’uyu mutwe rizwi nka CRAP.
MONUSCO ivuga ko kuva ihuriro rya AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, umubare w’abarwanyi ba FDLR bahisemo gutaha wakomeje kwiyongera, aho kugeza ubu hamaze gutaha abarenga 300.
Aba barwanyi bakomeje gutaha mu matsinda mato mato, mu gihe u Rwanda rutarabona itangira ry’ibikorwa by’ingabo za RDC bigamije gusenya burundu uyu mutwe w’iterabwoba, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C ku wa 27 Kamena 2025.
Raporo zigaragaza ko kugeza muri Kamena 2025, umutwe wa FDLR wari ugifite abarwanyi bari hagati ya 7,000 na 10,000, barimo n’abayobozi bakuru bawo bari barahungiye cyane cyane muri teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru


