Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Nyabihu: Urujijo ku makimbirane akomeje kuvugwa hagati ya Gitifu w’Akarere na Meya.

Ikibazo cya Gitifu wa Nyabihu wegujwe akabyanga bikagera aho Meya w’Akarere amwambura imfunguzo gikomeje gutera urujijo kuko hari ababyumva bakumva bidashoboka bitewe n’inshingano buri umwe muri bo ahabwa n’amategeko, hakaniyongeraho ko buri ruhande usanga rusa n’urwigurutsa ibivugwa n’urundi.

Tariki 16 Mata 2021, ikinyamakuru Rwandatribune cyasohoye bwa mbere inkuru ivuga ku makimbirane avugwa hagati y’aba bayobozi yari ifite umutwe ugira uti: [Nyabihu: Gitifu w’Akarere amaze amezi atatu asabwe kwegura arinangira kugera ubwo Meya afunga ibiro bye].

Iyi nkuru itaravuzweho rumwe na benshi, yatangiraga ivuga ko mu Karere ka Nyabihu, hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza hagati y’umuyobozi w’Akarere Mukandayisenga  Antoinette n’Umunyamabanga nshingwabikorwa(Gitifu) w’Akarere bwana Ndizeye Emmanuel bivugwa ko hashize amezi 3 yegujwe rwihishwa (Gitifu) ariko ntiyegura , agahitamo gukomeza gukorera mu rugo iwe ndetse ngo akaba akomeje kubona  umushahara we wa buri kwezi nk’uko bisanzwe, mu gihe bivugwa ko  yegujwe n’uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse.

Amakuru yamenyekanye icyo gihe ngo ni uko Umuyobozi w’Akarere  ka Nyabihu  madame Mukandayisenga Antoinette, yafashe icyemezo gikakaye cyo gufunga ibiro bw’Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere mu rwego rwo gushimangira icyemezo bivugwa ko cyasizwe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse.

Intandaro y’iri fungwa ry’ibiro(office) bya Gitifu, bivugwa ko ryaba ryaratewe n’uko uyu Gitifu Ndizeye Emmanuel yanze kweguzwa kuko ngo we yabonaga ko bitari binyuze mu nzira z’amategeko ndetse abibonamo akarengane gakomeye n’ubwo ngo hari amakosa akomeye nawe yashinjwaga ngo ari nayo yari yashingiweho akorerwa ibisa no kwirukanwa ariko bigakorwa mu buryo busa n’ubuziguye.

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Nyabihu bwana Gasarabwe Jean Damascene, icyo gihe yavuze ko ari ubwa mbere yumvise iki kibazo cy’ubwegure, ko nta n’ikigeze kigezwa muri njyanama ngo bamenye ubwo bwegure bwe,  ndetse ko ngo nta n’inama njyanama iraterana yiga ku bwegure bwa Gitifu Ndizeye.

Meya Mukandayisenga Antoinette we kuri iki kibazo avuga ko batigeze beguza Gitifu Ndizeye Emmanuel, agashimangira ko atigeze afunga n’ibiro by’uyu muyobozi bivugwa ko amaze amezi atatu yegujwe kandi ko iki kibazo ntacyo bazi mu Karere abereye Umuyobozi.

Urujijo mu bivugwa n’Abayobozi

N’ubwo bariya bayobozi (Meya na Perezida wa njyanama) bahakanye bagatsemba ko iki kibazo nta cyo bazi mu Karere ka Nyabihu, hari ibaruwa  Rwandatribune yaboneye kopi yo kuwa 06 Mata 2021, igaragaza ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Ndizeye Emmanuel yandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere asaba ko yafungurirwa ibiro. Ni ibaruwa yakiriwe mu bunyamabanga bwa Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Nyabihu tariki ya 6 Mata 2021 ari nawo munsi yandikiweho.

Muri iyi baruwa Gitifu Ndizeye asaba gukemurirwa ikibazo cy’urufunguzo rw’ibiro akoreramo rwatwawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madamu Mukandayisenga Antoinette. Gitifu Ndizeye Emmanuel akomeza avuga ko yatse Umuyobozi w’Akarere urufunguzo rw’ibiro bye ntiyarumuha maze ngo Gitifu afata umwanzuro wo kurumusaba mu buryo bw’inyandiko mu rwego rwo kwisunga amategeko mu ibaruwa yo kuwa 19 Mata 2021 arumusaba ariko ngo kugeza n’ubu Meya akaba atarasubiza ibaruwa yamwandikiye cyangwa se ngo amuhe urwo rufunguzo rw’ibiro bye yatwaye. Kugeza ubu ngo ibiro(offices) bya Gitifu Ndizeye birafunze, andi makuru akaba avuga ko Gitifu akorera mu biro by’ubunyamabanga rusange bw’Akarere.

Mu mvugo isa n’itandukanye n’iya mbere, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madame Mukandayisenga Antoinette yavuze ko batigeze bafunga ibiro by’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, ko ahubwo icyo bakoze ari ukumwandikira bamusaba ibisobanuro ku makosa yakoze mu kazi.

Benshi bakaba bakomeje kwibaza icyihishe inyuma y’uku gucengana, bakanibaza niba koko ishyamba ari ryeru nk’uko bivugwa na Meya ndetse bigahabwa umugisha na Perezida w’inama njyanama y’Akarere. Gusa nk’uko umunyarwanda yabivuze ko ‘nta mwotsi ucumba ahatari umuriro’, ibikomeje kuvugwa bikaba bigaragaza ko hari ikibyimbye kandi isaha ku isaha kigomba kumeneka nk’uko nanone umunyarwanda yabivuze ngo ‘amaherezo y’inzira ni mu nzu’.

Mu igazeti za Leta yihariye yo kuwa 25 Gashyantare 2021 , Ingingo ya 30 ivuga ku kwirukanwa mu kazi ku mukozi wa Leta; ivuga ko umukozi wa Leta yirukanwa ku kazi iyo yakoze rimwe cyangwa amwe mu makosa akurikira: Yanyereje cyangwa akoresheje nabi umutungo wa Leta; asabye, yakiriye, atanze ruswa cyangwa indonke, akoze uburiganya,  akoze inyandiko mpimbano cyangwa akiha ububasha, ahojeje undi muntu ku nkeke, amukubise cyangwa barwanye, amennye ibanga ry’akazi, yibye, ukoze ihohotera iryo ari ryo ryose, akoze ibyaha bikoreshejwe ikorabuhanga, akoresheje nabi ububasha yahawe, yangije cyangwa asibye amakuru yerekeranye n’akazi.

Ibiro by’Akarere ka Nyabihu/Photo Amizero.rw
Meya wa Nyabihu na Gitifu w’aka Karere/Photo Internet.

Related posts

M23 yatangiye kureshya abifuza gushora imari muri Bunagana.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rurashinja Ingabo za Congo FARDC zifatanyije na FDLR gushimuta abasirikare ba RDF

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Emaus ADEPR Cyambara yasangije abakunzi bayo ubutumwa bwibanda ku mbaraga z’amasengesho [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

10 comments

Cosmus April 22, 2021 at 4:22 AM

Ubwo niba badashoboye kubana neza mu biro barasohoka hinjiremo abazabana neza ndabona ariyo maherezo!!!!!!

Reply
Bireme Siradji mu Byangabo April 22, 2021 at 11:20 AM

Ibyo barimo nugukina namafaranga yakarere byumwihariko imisoro zabaturage gusa tuzamenya uwinkiza nkana.

Reply
Pascal April 22, 2021 at 11:21 AM

KWEGUZWA BIRASEKEJE !!! KUKI SE BATAMWIRUKANA NIBA BABIFITIYE UBUBASHA AHUBWO BAKAMUSABA NGO YEGURE !!!!! UYU GITIFU WABYANZE NUMUGABO !!!!!

Reply
Mabe April 22, 2021 at 11:36 AM

Ubu ni Ubudasa bwacu mu Rwanda, nta mukozi wirukanwa ahubwo aregura. Ubwo rero Gitifu nawe ashatse yazinga akandika zikigendwa kuko ndabona ishyamba atari ryeru

Reply
Laurent April 22, 2021 at 11:38 AM

Kuyobora aka Karere ka nyabihu ni ubutwari kuko kagira amatiku menshi. Binyibukije bavuga ngo FED yashatse kuroga mayor

Reply
Paccy April 22, 2021 at 11:47 AM

Nyabihu igira ubukungu bwinshi ahubwo! Ibyo bapfa biba bizwi kuko amatiku aba hose, mu nzego zose niyo mpamvu nta service baha abaturage baba bibereye mu matiku gusa. Ndabona Gitifu asa nuri gukora dossier yubugenzacyaha

Reply
Augustin April 22, 2021 at 12:06 PM

Kuba yari yasabwe kugura kandi uwabimusabye akaba ariwe wagiye mbere, biragaragarako Gitifu adashobora kuva muri biriya biro!

Ikindi kandi, kuba president wa njyanama ahakana ko ayo makuru atayazi, nuko Gitifu akiri gitifu ntanaho ateze kujya, kuba mayor amwaka biro byo nukumunaniza ahubwo binateye isoni.

Abajya beguzwa tujya tubyumva, ariko nkekako wegujwe nuwagutumye utanamara isaha utarandika, birashobokako uwamweguje ntangufu yarafite cg atariwe wamutumye.

Anyway, nibaturane badatongana, yaba na gitifu niba hari inenge afite ayihane, yaba na mayor nacishe macye, ubundi bakomeze bakorere igihugu mu mahoro, bashake umugati, kuko intebe bicayeho ejo zizaba zicaweho n’abandi.

Reply
Daniel April 22, 2021 at 12:07 PM

Ngaho da!🤔

Harya ni nde ukunda kuvuga ngo intebe y’ubuyobozi irotsa?

Ubwo se nk’aba barapfa iki? Bose bagende bareke guteza umutekano mucye n’umwiryane mu Karere, bareke abaturage bihingire ibirayi.

Reply
Bimenyimana Jean Damascene April 23, 2021 at 6:09 AM

Eeee, ubwo rero uw’ikirenga natabare kuko ubu ibitagenda biraza kwiyongera. Kandi ikibuga Bose barwaniraho Ni umuturage w’igihugu.

Reply
Theo October 27, 2021 at 9:48 PM

Yes ikibiga barwaniraho Ni umuturage batange amahoro mubaturage ba Nyabihu

Reply

Leave a Comment