Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubutabera Umutekano

Niyonsenga Dieudonné wiyise Cyuma Hassan yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5.

Niyonsenga Dieudonné wiyise amazina ya Cyuma Hassan akayakoresha mu mwuga w’itangazamakuru yakatiwe n’Urukiko Rukuru igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhamywa ibyaha bine birimo n’icyo gusagarira inzego z’umutekano.

Ibyaha uyu musore yari akurikiranyweho byose byakozwe muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Ubwo yafatwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo. Icyo gihe byavuzwe ko “yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba”.

Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.

Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyangombwa by’itangazamakuru yakoreshaga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rwagaragaje ko rutabyemera kandi ko rutamufata nk’umunyamakuru.

Amakarita yafatanywe Urukiko rwemeje ko aranga Ishema TV, Shene ye ya Youtube, kandi ko yanditswe muri RDB nk’ikigo gusa ariko uru rwego rushinzwe iterambere rukaba rudatanga uburenganzira ko uwarwanditsemo akora itangazamakuru byemewe.

Rwavuze ko kuba yari afite ikigo cyitwa Ishema cyanditswe mu Rwanda, bitamuha uburenganzira bwo kwitwa umunyamakuru ngo akore itangazamakuru mu buryo bw’umwuga.

Mu kwiregura, Cyuma yavuze ko hari ibigo yakoreye bizwi birimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, mu ishami ryacyo rya Musanze, urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko bidahuye n’ibyo aregwa.

Urubanza rwe mu bujurire rwaburanishijwe bwa mbere mu Ukwakira 2021.

Urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa kandi agatanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000Frw) nk’uko tubikesha Igihe.

Niyonsenga Dieudonné, wiyise Cyuma Hassan kuko ngo ari ryo ribangutse mu gihe asoza inkuru, ibizwi nka signature mu itangazamakuru (nk’uko yabyivugiye we ubwe), yakunze kugaragara mu nkuru zitwa ko zivugira rubanda, nyamara benshi bakamushinja kutagira ubunyamwuga kuko hari n’aho yagiye ajya ngo akabanza guha abaturage amafaranga ngo batangaze ibyo we ashaka.

Uyu musore ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru ariko akaba yari asigaye aba mu Mujyi wa Kigali, yakunze kuvuga ko atavugira Leta, ko ngo yiteguye kuzira ibyo atangaza kuri YouTube Channel ye yitwa Ishema.

Related posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 656 bahawe ipeti rya AIP [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda n’iza Mozambique zakuye inyeshyamba mu birindiro bya Awasse

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Karamuka wiyita impirimbanyi y’Itorero yareze RGB kuko ngo yishe amategeko nkana igashyiraho Komite nshya.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Habumugisha Willy Jackson November 11, 2021 at 7:12 pm

Uyumugabo wasafi Dieudonné nature arye uburoko tu!

Nabandi barebereho.

Gakenke undi Muturage araturumbiye.

Reply
Pascal November 11, 2021 at 8:31 pm

Uyu muhungu arizize rwose!!! Ibigambo yakundaga guhuragura wagirango si umunyarwanda. Mu bigaragara amateka ye akwiye kwibazwaho kuko afite ikibazo mu mutwe. Izi You tube zateye nazo Leta ijye izireba nibiba ngombwa zifungwe kuko bitwaza amafaranga binjizamo bigatuma basara ngo barisanzura.

Reply
Sayinzoga Willy Gislain November 11, 2021 at 8:42 pm

Ubushinjacyaha bujurire iyo myaka ni mike cyane rwose kandi n’iyo hazabu ni nke !!! Byibura akwiye imyaka cumi n’itanu na milliyoni cumi nshingiye ku kuntu bakinisha ibidakinishwa !!! Bakwiye guhanwa by’intangarugero nta mpuhwe bikabera n’abandi batekereza nkabo urugero !!!!!

Reply
Twizerimana Jean Claude November 12, 2021 at 6:02 am

Ahubwo iyo bamukatira burundu cg 25!! Agatinyuka akavugango police yarashe Abantu!!

Reply

Leave a Comment