Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Umutekano

Nigeria: Indege ya gisirikare yahanuwe n’amabandi.

Amakuru aturuka muri Leta ya Niger mu Gihugu cya Nigeria avuga ko abo bikekwako ari amabandi barashe indege yari itwaye abatabazi bagiye kugoboka abasirikare bakomerekeye mu gitero bari bagabweho.

Bivugwa ko abasirikare barenga 10 muri kariya gace baguye mu gico batezwemo n’abantu bataramenyekana, gusa ni mu gace bamaze iminsi bahanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro.

Umwe mu basirikare utatangajwe amazina yabwiye AFP ko abasirikare 26 ba Nigeria bishwe abandi 8 barakomereka mu gitero cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023.

BBC ivuga ko ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko abasirikare 13 ari bo bapfuye muri kiriya gico batezwe n’abataramenyekana neza.

Ibiro Ntaramakuru, AFP bivuga ko indege ya kajugujugu yarashwe yari itwaye abasirikare 11 mu baguye mu gitero n’inkomere 8.

Umuvugizi w’igisirikare kirwanira mu kirere muri Nigeria, yavuze ko ubutabazi bukomeje ndetse hatangiye iperereza.

Edward Gabkwet yagize ati: “Indege yahagurutse ku ishuri ribanza rya Zungeru, iri mu nzira igana Kaduna, yaje kugaragara yarasiwe ahitwa Chukuba, muri Leta ya Niger.”

Amabandi akomeje kuyogoza Intara zo hagati no mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba muri Nigeria, akenshi bashimuta abantu bagasaba ingurane y’amafaranga, cyangwa bagakora ubujura busanzwe, ndetse bamaze igihe bica abantu.

Related posts

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yapfiriye mu bitaro byo mu Budage.

NDAGIJIMANA Flavien

Mbere yo guhunga bava muri Kitshanga, FARDC n’abambari batwitse Umujyi wose.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabihu: Abaririmbyi n’abaterankunga ba Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza bemezako iyi Chorale yababereye umuryango bityo ko nabo bahora baharanira icyayiteza imbere [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment