Chorale Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CEP-UR/Huye), yemezako mu myaka 20 imaze mu ivugabutumwa, hari byinshi yungutse ndetse hari na byinshi abakunzi bayo bayungukiyeho.
Iyi Korali yashinzwe mu 2002 mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ngo ubutumwa bwayo bwari bufite intego yo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, bukibanda ku isanamitima, cyane ko Igihugu cyari kikiva muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku buryo byasabaga gukora ivugabutumwa wigengesera kandi wibanda ku komora/gusana imitima.
Kuri ibi kandi ngo bongeragaho ubumwe n’ubwiyunge aho bafashaga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bagasura inzibutso za Jenoside zitandukanye nk’urwa Kiramuruzi, Bisesero, Gatumba, Rukumberi, Mugogwe muri Gikonko ya Gisagara n’ahandi. “Ibi byose tukaba twarabikoze dufasha abantu kubohoka ariko turi mu murongo w’ivugabutumwa, tunabasha gusura urubyiruko rugororerwa Iwawa mu Karere ka Rutsiro”.
Nk’uko bigenda mu ma CEP hirya no hino, usanga hari ibikorwa bikorwa n’abarangije ariko bakomeza kuzirikana abo basize. Ibi byatumye ku Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, abarangije amasomo bari abaririmbyi ba Elayo bazwi nka Poste Elayo, bafatanyije n’abakiri kwiga maze bizihiza imyaka 20 bamaze bakora uyu murimo, ibirori byabereye i Huye.
Muri iyi sabukuru, abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri baririmba muri Elayo, bishimiye ko bakuru babo bagarutse, ibintu bemezako bibubakamo imbaraga n’icyizere bigatuma bakorera Imana n’imbaraga zabo zose ndetse bikabaremamo ahazaza ha Chorale yabo. Ibikorwa btya Elayo mu gihe kiri imbere ndetse no gukomeza ubufatanye bikaba bimwe mu byagarutsweho bigomba guhabwa umwanya.



