Amizero
Politike

Ni iyihe mpamvu ituma abasaga 200 ku kwezi basaba guhindurirwa amazina mu Rwanda?

U Rwanda ni Igihugu cy’imisozi igihumbi/Photo Internet

Mu Rwanda, kwita izina ni umuhango ukomeye mu muco nyarwanda kandi kenshi amazina ahabwa abana hakurikijwe ibihe bitandukanye ababyeyi baba barimo cyangwa barahuye nabyo ndetse rimwe na rimwe na politiki y’igihugu nk’uko byagiye bigaragara ku mazina yo hambere yashoboraga gushingira ku bwoko, ubutumwa ku baturanyi akarere n’ibindi.

Nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rugendera kuri Politike ishingiye ku turere, amoko n’ibindi byanagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, byabaye ngombwa ko nyuma yo kubohora igihugu hashyirwaho Politike nshya ihuriza hamwe abanyarwanda. Nyuma y’imyaka 26 u Rwanda rwibohoye, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko bamwe mu baturage bafite amazina afitanye isano n’amoko, amazina y’amagenurano (afite ikinyarwanda kigoye gusobanukirwa kandi kiganisha ku kubwiriramo umuntu) cyangwa afitanye isano n’ibitekerezo bibi, bari guhitamo kuyahindura.

Mu karere ka Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda, Havugimana Emmanuel w’imyaka 60, ari mu murima we. Ariko ayo si yo mazina yiswe n’ababyeyi be.

Yagize ati: “Amazina yanjye y’amavuko ni Gahutu Emmanuel ariko mu 1996 nahisemo guhindura izina kuko ryansanishaga n’ubwoko kandi sinifuzaga gukomeza kwitirirwa ubwoko runaka kuko muri iki gihe mu Rwanda nta by’amoko bikiharangwa”.

Yemejeko nta mananiza yabaye mu guhindura iryo zina. Ati: “Ubwo nasabaga guhindura izina ryanjye leta yabinyemereye nta mananiza”.

Hari benshi bafite amazina yitwa amagenurano.

Uduce tw’imisozi miremire two mu Majyaruguru y’u Rwanda/Photo Internet.

Umugore witwa “Nyirandizanye” ni uwo mu mujyi wa Gicumbi uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, BBC dukesha iyi nkuru yamubonye avuye gusaba guhindura iryo zina.

Yagize ati: “Ababyeyi banjye bambwiye ko izina ryanjye rituruka kuba mama(umubyeyi wanjye w’umugore) yarahungutse ava muri Congo antwite mbere y’uko ambyara ageze mu Rwanda. Ni izina ryakomeje kuntera ipfunwe bitewe n’uko no mu ishuri bampamagaraga ugasanga buri wese riramutangaza. Ni yo mpamvu ndi gusaba kurihinduza nkitwa Umuhoza”.

Mbarimombazi wo mu Karere ka Gakenke nawe yemezako iri zina ryamuteraga ipfunwe kuko ryagenuraga. Yagize ati: “Nahisemo kwitwa Tuyambaze kuko Mbarimombazi ari izina numvaga rintera ipfunwe kandi amakuru nari mfite ngo ababyeyi bakaba bararinyise kubera amashyari no kutumvikana byari mu miryango no mu baturanyi”.

Uwiringiyimana Jean Claude, impuguke mu bigendanye n’indimi n’umuco, avuga ko mu muco nyarwanda hari ibintu binyuranye bigenderwaho mu kwita izina.

Avuga ko hari amazina ashingira ku mvugo zishinze imizi mu gihe runaka, ashingira ku myemerere ya banyiri kuyatanga cyangwa agashingira kubyabaye mu mateka ndetse no ku mibereho bwite y’umuryango.

Ati: “Urugero, nka mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi byarashobokaga ko umwana ahabwa izina bifatiye ku byitwaga ubwoko. Bene ayo mazina usanga nta mwanya agifite mu Rwanda kuko muri iki gihe  ibyo yaganishagaho bitakiri mu mvugo twavuga ko ishinze imizi, ni ukuvuga ko hari ibyo ugomba kwirinda kuvuga mu mazina kubera ko bitacyemewe”.

Mukayiranga Rugabira Chantal, ayobora ishami ryo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rifasha abashaka guhindura amazina.

Ati: “Hari nuza akubwira ati ‘jyewe abahungu baza kundambagiza, yakumva izina ryanjye ati reka da! Kereka nubanza ukarihinduza”.

Yongeraho ko hari n’abantu bakuru baza, akaza yaritwaga “Nyirabakiga, akaza akarihinduza, ngo ndetse sindi n’umukigakazi. Undi akaza ati ‘Mukabahutu’… bose bakaza bakabihinduza kandi nta wabashyizeho igitutu cyo kubihinduza.

“Ariko baravuga bati ‘umva iri zina jyewe rituma nibuka ibintu byose byabaye mu gihugu, nkasa nkaho nanjye nabigizemo uruhare kandi ntarwo nagize cyangwa se bikaba byantera ipfunwe muri sosiyete kandi bitari ngombwa”.

Madamu Mukayiranga avuga ko byibuze abantu batari munsi ya 200 mu kwezi bari gusaba guhindurirwa amazina.

Prof. Shyaka Anastase wa Minaloc/Photo Internet.

Tariki ya 08 Gicurasi 2020 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko serivisi yo guhinduza amazina yongerewe ku zisanzwe zitangirwa ku rubuga Irembo mu korohereza abanyarwanda babyifuza kuyihabwa batiriwe bajya ku biro cyangwa ngo basiragire mu zindi nzego.

Icyo gihe yavuzeko buri kwezi hakirwaga abanyarwanda bakeneye serivisi yo guhindura amazina bari hagati ya 200 na 300, kandi abenshi muri abo bajyaga kuri Minisiteri inshuro irenze imwe. Ibi ngo bikaba byari bifite ingaruka yaba ku rwego rw’amafaranga, igihe n’ibindi. Mu bahinduza amazina hari abayahinduza kuko atakijyanye n’igihe, abandi ngo bakaba bayahinduza ku bw’impamvu z’ibyangombwa aho usanga ayanditse hamwe adahuye n’ayanditse ahandi bikaba ngombwa ko ahindurwa kugirango ahure hose.

Related posts

Perezida Museveni yazamuye Muhoozi Kainerugaba ku ipeti rya Général.

NDAGIJIMANA Flavien

Mata-Nyakanga 1994: Amwe mu matariki yaranze amezi y’icuraburindi ku batutsi bahigwaga bukware.

NDAGIJIMANA Flavien

‘Wagner Group’ ikomeje kuvugwa hirya no hino ku Isi ni bantu ki?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment