Amizero
Ubukungu

Nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzemererwa kwinjira muri EXPO 2020.

Iyi myicundo izakoreshwa n’abana bari hagati y’imyaka 12 na 17/Photo Internet.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ruratangaza ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kwinjira mu Imurikagurisha(Expo) mpuzamahanga ku nshuro ya 23 rizatangira tariki 11 Ukuboza, rigasoza tariki 31 Ukuboza 2020, rikazabera ahazwi nk’i Gikondo kuri Expo Ground mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro cyihariye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagiranye na Eric Kabera, Umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, yagize ati: “Nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzemererwa kwinjira mu imurikagurisha mpuzamahanga, tukaba turimo gusaba ababyeyi bari basanzwe bazana abana baje gukina, ibikinisho by’abana ntabwo bizaba bihari”.

Ashimangira ko abantu bazitabira Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 23 ari abantu bafite hejuru y’imyaka 12 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Bivugwa ko by’umwihariko impamvu abana bato batemerewe ari uko ubudahangangarwa bwabo buba bukiri hasi cyane ugereranyije n’abantu bakuru ndetse no ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuri bo biba bigoye iyo bageze ahahurira abantu benshi.

Ibyo ngo ni byo bituma mu nsengero no mu mashuri y’inshuke bakibujijwe kwitabira kugeza ubu.

PSF itangaza ko imurikagurisha mpuzamahanga rigeze ku kigero cya 95% ritegurwa, 5% gasigaye kakaba ari imirimo yo kubaka ikomeje,  gusa ngo ku wa Mbere nayo ikzaba yarangiye.

Kwinjira uzajya ubanza ukarabe ku bukarabiro bugezweho/Photo Internet.

Bwana Kabera, umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF yakomeje agira ati:  “Bariya barimo kubaka ni bo batinzemo kubera imvura yagiye ibabuza, ariko ku wa Mbere bazaba barangije kubaka kuko ubu barubaka ijoro n’amanywa”.

Avuga ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha aba mbere bazaba batangiye gushyiramo ibicuruzwa byabo akongeraho ko abava hanze kuri uyu wa Gatanu aribwo batangira kuza kandi ko n’amakamyo azana ibintu atangira kuhagera kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020.

Mu nshuro zose 22 zabanje, abana bari mu bitabiriye Expo ku bwinshi ahanini bishingiye ku mikino idakunze kuboneka ahandi. Abana kandi bakunze kuzanwa n’ababyeyi babo cyangwa se abandi bo mu miryango nk’igihembo bitewe n’ibintu byiza bagezeho birimo nko kubona amanota meza mu ishuri n’ibindi.

Related posts

Umuco w’amarushanwa muri Wisdom Schools, intandaro yo kudidibuza indimi mpuzamahanga mu ruhame badategwa[AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n’urubyiruko mu gusukura Iseminari nto ya Nyundo[AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment