Amizero
Uncategorized

Gakenke: Imodoka yikoreye umucanga yaguye mu kiraro gihuza Kagoma na Buheta.

Imodoka y’ikamyo yari yikoreye umucanga yaguye mu mugezi, ubwo yari igeze ku kiraro gihuza Kagoma na Buheta, ku muhanda Gakenke-Rushashi, uturutse muri Centre ya Gakenke unyuze inyuma y’ahazwi nko kuri Tantum.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Kagoma, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, ababibonye bakaba bemeza ko iyi mpanuka yatewe n’uburemere bw’iyi kamyo yari ipakiye umucanga, noneho ikiraro kikagwa mu mugezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, yemereye AMIZERO.RW ko iyi mpanuka yabaye koko. Kuri telephone yagize ati: “Yego nibyo iyi mpanuka y’imodoka ku kiraro gihuza Kagoma na Buheta yabaye”. Ngo ku bufatanye n’izindi nzego, bakaba bagiye gukora ibishoboka byose ngo uyu muhanda wongere ube nyabagendwa kuko ubuhahirane n’urujya n’uruza byahagaze.

Akarere ka Gakenke gakunze kwibasirwa n’iyangirika ry’ibiraro. Mu minsi micye ishize, Ikiraro gihuza aka Karere na Kamonyi ku mugezi wa Nyabarongo nacyo kikaba cyaratwawe n’amazi ubugira gatatu. Hari abemeza ko uku gucika kwaba guterwa no gusaza cyangwa kuba byubakwa bisondetswe.

Imodoka yamanukanye n’Ikiraro igwa mu mugezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Related posts

Imperial Las vegas Online casino Little Transfer Discount codes d Free Operates

NDAGIJIMANA Flavien

Not Most compact Put Casino African

NDAGIJIMANA Flavien

Betting house Bonus items Directory site

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment