Amizero
Imikino

Imikino Olempike: muri basketaball u Bufaransa bukoze US mu jisho

Ikipe y’umukino w’intoki wa basketball y’abagabo y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsinzwe n’u Bufaransa kuri iki cyumweru amanota 83 kuri 76. Abanyamerika baherukaga gutsindwa muri basketball mu mikino ya olempike muri 2004. Kuva kandi imikino ya olempike yabaho, bamaze gutsindwa inshuro esheshatu gusa.

Si ubwa mbere kandi u Bufaransa bukoze Abanyamerika mu jisho, kuko n’ubundi baherukaga kubatsinda muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi cy’umukino wa basketball cyabaye muri 2019, bakaba bongeye kubasubira kuri iki cyumweru ku munsi wa mbere w’imikino yo mu matsinda. Umukino waberaga kuri sitade ya Saitama Super Arena, iherereye mu bilometero bike uva mu murwa mukuru w’u Buyapani ariwo Tokyo.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, Evan Fournier niwe watsinze amanota menshi (28) naho ku ruhande rw’ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Jrue Holiday yatsinze amanota 18.

Gutsindwa kw’iyi kipe ntago byatunguye benshi, dore ko nubwo yiganjemo amazina aremereye muri uyu mukino ariko muri iyi minsi isa naho ihagaze nabi, dore ko yanatsinzwe imikino ibiri mu yo yakinnye yitegura iri rushanwa rya olempike, aho yanatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Nigeria.

Gutsindwa uyu mukino wa none ntago bihise bikura US mu irushanwa, ariko bigabanije cyane amahirwe yahabwaga yo kwegukana umudari wa zahabu. Ku wa gatatu bazakina n’ikipe y’igihugu ya Iran naho ku wa Gatandatu bazakine na Repubulika ya Czech. Baramutse batsinze iyo mikino yombi bakwisanga muri kimwe cya kane, naho baramutse bagize umukino batsindwamo bashobora no kutaza mu makipe umunani ya mbere muri iri rushanwa ririmo amakipe 12.

Kuva US yakwitabira bwa mbere imikino ya olpempike muri 1936, bamaze gutsinda imikino 138, bakaba baratsinzwe gusa imikino itandatu harimo n’uwuyu munsi. Bamaze kandi kwegukana umudari wa zahabu muri basketball inshuro 15, agahigo katari kagerwaho n’ikindi gihugu icyo aricyo cyose.

Related posts

Argentine y’igihangage Lionel Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yasinyishije Mamadou wakiniraga Ikipe yo muri Tunisie.

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu ya Basketball ya US yatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment