Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

NBA: Milwaukee bucks yongeye gutwara igikombe nyuma y’imyaka 50

Milwaukee bucks yegukanye igikombe cya 2 ku mukino wa 6 wayihuje na Phoenix suns mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, Giannis Antentoukompo atorerwa kuba MVP.

NBA finals ikinwa mu mikino 7 ihuza amakipe yegukanye ibikombe mu bice 2 biba bigize shampiyona ya NBA mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika, ikipe yegukana igikombe ni iyabonye intsinzi 4 zambere (First 4 wins).

 Uyu mwaka, Milwaukee bucks niyo yatwaye igikombe mu gice cy’Uburasirazuba mu gihe Phoenix Suns  ariyo yatwaye icyo mu gice cy’Uburengerazuba.

Muri uyu mukino wa 6 wahuje aya makipe yombi ku isaha ya saa cyenda za mu gitondo (3AM), ukabera mu mugi wa Wisconsin ho muri leta ya Michigan, ikipe ya Milwaukee bucks yatsinze Phoenix Suns amanota 105 kuri 98, ihita yegukana igikombe kuko yujuje intsinzi ya 4 kuri 2 za Suns.

Agace ka mbere habonetsemo amanota 29 ya Bucks kuri 16 ya Suns, agace ka 2 habonekamo amanota 13 ya Bucks kuri 31 ya Suns, agace ka gatatu habonekamo amanota 35 ya Bucks kuri 30 ya Suns mu gihe agace ka gatatu bucks yatsinze amanota 28 kuri 21.

Umukinnyi Giannis Antetonkoumpo wa Milwaukee Bucks niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka (MVP) kuko afite impuzandengo yo gutsinda amanota 35.2 ku mukino (Points Per Game), agasama imipira itinjiye mu nkangara 15.3 ku mukino (Rebounds Per Game), ndetse agatanga imipira ivamo amanota 5.0 kuri buri mukino (Assists Per Game).

Giannis Antetonkoumpo niwa wabaye MVP

Kimwe na Houston Rockets ndetse na New York Nicks, Milwaukee bucks ibaye ikipe ya 3 yegukanye iki gikombe inshuro 2 (1971 & 2021). Los Angeles Lakers na Boston Certics nizo zigifite inshuro 17 (buri imwe), Golden State Warriors na Chicago Bulls zigifite inshuro 6 (buri imwe), San Antonio spurs igifite inshuro 5, mu gihe Philadelphia 76ers, Detroits Pistons na Miami heats zatwaye iki gikombe inshuro 3 (buri imwe).

Related posts

Afuganisitani iri mu nzira zo kwegukanwa n’Abatalibani ishobora kuzaba indiri y’iterabwoba

NDAGIJIMANA Flavien

Izindi ngabo za Kenya zo mu mutwe kabuhariwe zageze i Goma zije kurwanya M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Imyitozo idasanzwe y’indege za FARDC yatumye indege zisanzwe zigwa i Goma zihagarikwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment