Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Politike

Musanze: Urubyiruko rwasabwe gukoresha ikoranabuhanga nk’intwaro yo guhangana n’inyangarwanda.

Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi, rwahawe umukoro wo gukoresha ikoranabuhanga nk’intwaro yo guhangana n’abagiharabika u Rwanda, rukavuga ukuri runyomoza ikinyoma cy’abakomeje kugoreka amateka yarwo.

Ni ubutumwa bwahawe urubyiruko rugera kuri 45 baturutse mu Mirenge yose y’Akarere ka Musanze, mu gikorwa cyo gusoza irerero bari bamazemo amezi atatu bahabwa inyigisho ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda, banasobanurirwa amavu n’amavuko y’umuryango wa RPF Inkotanyi, icyo usobanuye n’icyatumye ubaho.

Odette Nyiramahirwe ni umwe muri bo, yagize ati: “Muri iri rerero ry’umuryango wa RPF Inkotanyi twigiyemo ibintu byinshi, amateka ya RPF Inkotanyi, icyatumye ubaho ku bw’ineza n’ubumwe bw’abanyarwanda, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ibindi, bituma tumenya umukoro wacu nk’urubyiruko”.

Akomeza agira ati: “Twahawe telefone zikoreshwa n’ikoranabuhanga, umukoro dufite ni uguhangana n’ibigarasha, inyangarwanda zirirwa ziruharabika bavuga amateka yacu uko atari bagamije kudusubiza mu icuraburindi twavuyemo, ubumenyi ku mateka yacu turabufite buhagije tuzashyiraho akacu mu kuvuga ukuri twiyubakira Igihugu”.

Habinshuti Theogene nawe ati: “Hari abantu bavuye mu Rwanda bakoze ibyaha, bagera mu buhungiro bagatangira guharabika u Rwanda barwangisha abo bahunganye n’abo babyariyeyo, bose bakoresha ikoranabuhanga, twagize amahirwe duhabwa telefone zigezweho, natwe tugiye kunyomoza ibyo bavuga tuvuge ukuri kuko turakuzi, bareke kudutobera amateka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yashimangiye ko ikoranabuhanga ari umusemburo w’impinduka nyinshi mu kubaka Igihugu, asaba uru rubyiruko kurikoresha neza by’umwihariko banyomoza abaharabika u Rwanda baruvuga nabi.

Yagize ati: “Aho isi igeze akenshi ibikorwa by’ubukangurambaga bikunda kubera ku ikoranabuhanga, niyo mpamvu uru rubyiruko rwahawe telefone z’ikoranabuhanga kugira ngo zibafashe, ibiganiro bahawe ku mateka y’Igihugu, ku muryango wa RPF Inkotanyi ni umusogongero, ibindi bazabyigira ku ikoranabuhanga, babyifashishe banyomoza abaharabika u Rwanda baruvuga uko rutari babe n’intumwa zigera kuri benshi”.

Abasoje irerero ry’Umuryango wa RPF Inkotanyi icyiciro cya kabiri 2021-2022 bagera kuri 385, aho bahawe amasomo mu gihe cy’amezi atatu biga ibijyanye n’amateka y’Igihugu, amateka y’Umuryango wa RPF Inkotanyi, bagamije kubigisha gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Muri aba 385 bahawe aya masomo, 45 muri bo baturuka mu Mirenge yose y’Akarere ka Musanze batsinze neza ibizamini bahawe, bahembwe telefone zigezweho(Smart fones) bazajya bifashisha mu gutanga amakuru no kugaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda banyomoza abaruharabika.

Abitwaye neza muri uru rubyiruko bahawe telefone zigezweho zizabafasha mu guhangana n’ibigarasha bigoreka amateka y’Igihugu.
Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’Igihugu n’ay’Umuryango RPF Inkotanyi.

Related posts

Abanyarwanda 9 birukanwe na Uganda bageze mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

PNL: AS Kigali yihereranye Police FC ku Mahoro, Musanze FC yihanagurira amarira i Rubavu

NDAGIJIMANA Flavien

Agakono gashaje niko karyoshya imboga: Chris Paul yahesheje Suns insinzi mu mukino wa mbere wa Play Off

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment