Amizero
Amakuru Hanze

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

Abayobozi b’ibihugu bya Afrika y’iburengerazuba bafashe umwanzuro wo gukura Mali mu muryango w’ubukungu uhuza ibyo bihugu byo mu burengerezuba bw’Afrika. Ni nyuma yuko muri icyo gihugu cya Mali habaye “coup d’état” ya kabiri mu mezi icyenda gusa.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’igitaraganya yateranye kuri iki cyumweru tariki 30 Gicurasi, igahuriramo abayobozi b’ibihugu 10 ndetse n’abaminisitiri b’ubanyi n’amahanga batatu, ikabera Accra, umurwa mukuru w’igihugu cya Ghana.

Nyuma y’iyi nama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana, Bwana Shirley Ayororr Bocthwey yatangaje ko icyemezo cyo gukura Mali mu muryango w’ubukungu uhuriweho n’ibihugu byo muri Afrika y’iburengerazuba (ECOWAS) urahita ushyirwa mu bikorwa uhereye uyu munsi kuzageza igihe hazashyirwaho ubundi buyobozi buzaba bwatowe binyuze mu nzira ya demokarasi, igikorwa giteganijwe muri Gashyantare 2022.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n‘abari bitabiriye iyi nama, ubuyobozi bwa Gisirikari buyoboye igihugu kuri ubu bwasabwe kwihutira gushyiraho Minisitiri w’intebe w’umusivile kandi hakanashyirwaho guverinoma ihuriwemo n’imitwe yose.

Coup d’etat ebyiri mu mezi icyenda

Itsinda ry’abasirikari bakuru bayobowe na Colonel Assimi Goita ryari ryakuyeho Perezida wari watowe n’abaturage ariwe Bwana Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama umwaka ushize, aho bamushinjaga ruswa ndetse no kunanirwa guturisha indwanyi z’abahezanguni bo mu idini ya Islam bakomeje guteza umutekano muke muri Mali. Nyuma yo gushyirwaho igitutu n’umuryango wa ECOWAS, aba basirikari bemeye ko hajyaho Perezida na Minisitiri w’Intebe na guverinoma y’inzibacyuho.

Bidateye kabiri tariki ya 24 Gicurasi, aba bayobozi b’inzibacyuho nabo (Perezida Bah Ndaw na Minisitiri w’intebe Moctar Ouane) bafashwe n’iri tsinda ry’abasirikari bakuru riyobowe na Colonel Assimi maze barafungwa, aho baje gufungurwa nyuma y’iminsi itatu, bahita banatangaza ko beguye ku buyobozi.

Ifatwa n’ifungwa ry’aba bayobozi byatumye ibihugu by’amahanga bishyira mu majwi iri tsinda ry’abasirikari riyoboye Mali. Urukiko rw’ikirenga rwa Mali ku wa Gatanu tariki ya 28 nibwo rwarahije Colonel Assimi Goita nka Perezida w’inzibacyuho.

Ibibazo bigeretse ku bindi

Nyuma ya coup d’etat y’umwaka ushize muri Kanama, umuryango wa ECOWAS wari wafatiye ibIhano bikaze igihugu cya Mali, ariko biza gukurwaho ubwo hashyirwagaho guverinoma y’inzibacyuho igizwe n’abasivile. Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 15 waburiye Mali ko niba nta gikozwe mu maguru mashya nawo ushobora kugera ikirenge mu cy’ibihugu nka Leta Zunze Ubbumwe z’Amerika n’u Bufaransa byarangije gushyiraho ibihano bikakaye kuri Mali.

Akabi ntigasiga akandi. Ku cyumweru tariki ya 30 Gicurasi, indwanyi z’abahazenguni zigendera ku mahame akakaye y’idini ya islam bafatiranye uru rucabiranya ruri muri icyo gihugu maze bagaba igitero mu gace k’amajyepfo ya Mali, aho ubusanzwe batajyaga bigabiza. Ibi bitero byahitanye abasivile bane n’umupolisi umwe.

Abakurikira hafi ibyo muri kiriya gihugu basanga ibi byose biri guhurira kuri Mali, bishobora kuzatuma ijya mu mworera w’ubukungu itazikuramo dore ko iki gihugu gisanzwe kiza imbere mu byazahajwe n’ubukene ku rwego rw’isi.

Related posts

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

NDAGIJIMANA Flavien

Haiti: Inkunga ya Noami Osaka ntivugwaho rumwe n’abenegihugu

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Lebanon EAR Kivu yemezako kuririmba neza bitagombera kuba utuye mu Mujyi cyangwa se kuba usengera mu Idini runaka [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment