Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Musanze: Umugabo w’imyaka 54 wakoraga akazi k’ubufundi yasanzwe aho bacukura umucanga yapfuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mata 2021mu kirombe cy’umucanga giherereye mu Mudugudu wa Bazizana, Akagari ka  Migeshi, Umurenge wa Cyuve habonetse umurambo w’umugabo witwa Ndahayo Abraham bikekwako yaba yayobye inzira agahanuka ku mukingo muremure w’ikirombe agahita ashiramo umwuka.

Amakuru y’ibanze yamenyekanye ubwo inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB bageraga kuri icyo kirombe, yemeza ko Ndahayo Abraham wavutse mu 1967 usanzwe atuye mu Mudugudu wa Bazizana, Akagari ka  Migeshi, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wari usanzwe ari umufundi, bigaragara ko yarenze akayira yagendagamo ajya ku kazi n’igare agahanuka ku mukingo w’ikirombe ufite  nka metero 18 z’uburebure akamanukana n’igare rye yifashishaga mu ngendo.

Umwana wa nyakwigendera  witwa Tuyizere Jehovayire ufite imyaka 20 babanaga mu nzu, yavuze ko papa we yavuye mu rugo mu ma  saa cyenda z’igitondo (03:00), ngo asiga amubwiye ngo akinge, amuhereza itoroshi yari afite afata igare n’ imyenda mu gafuka aragenda.

Executive Secretary/Cyuve Sector/Photo Amizero.rw

Uwitwa Niyomurengezi Samuel usanzwe apakira umucanga muri icyo kirombe, yavuze ko bumvise ikamyo ije gupakira umucanga bakaza baje kuyipakira nk’ibisanzwe. Ngo ubwo amatara y’ikamyo yaboneshaga mu kirombe, babonye igare ku ruhande maze ngo mu kumurika neza babona n’umurambo ku ruhande, bitegereje neza ngo niko gusanga ari Ndahayo Abraham waguyemo. Yavuze ko icyo bakoze nta kindi, bihutiye guhamagara nyiri ikirombe witwa Africa Jean Marie Vianney maze nawe ngo yihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi na Polisi.

Amizero.rw yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve bwana Bisengimana Janvier yemeza iby’aya makuru, agira n’ubutumwa atanga. Yagize ati: “Mbere na mbere twihanganishije abaturage bacu kubera nyakwigendera watuvuyemo ariko turanasaba dukomeje abantu bafite ibikorwa nka biriya(ibinombe) kujya babizitira mu buryo butanga umutekano w’ababituriye n’abanyura aho biherereye hirindwa ko byateza impanuka nk’iyi yabaye, bakajya kandi banahozaho uburinzi mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abaturage”.

Ukurikije imiterere y’aho ibi byabereye, ukareba ibimenyetso bigaragazwa hakurikijwe n’aho amapine y’igare yanyuze, bikaba bigaragara ko nyakwigendera ashobora kuba yataye inzira akagwa muri icyo kirombe hasi, kubera uburebure bikaba byamuviramo urupfu.

Umurambo wa nyakwigendera Abraham wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango ukorerwe  isuzuma  (Autopsy) hamenyekane neza icyamwishe.

Umukingo wa metero nka 18 nyakwigendera yahanutseho
Akayira kanyura aho basanze nyakwigendera yapfiriye.
Ibiro by’Umurenge wa Cyuve nyakwigendera yari atuyemo/Photo Amizero.rw

Related posts

Amajyaruguru: Ba Gitifu babiri bafatiwe mu tubari bica icyaka kandi dufunze.

NDAGIJIMANA Flavien

Padiri Ubald Rugirangoga yasabiwe na benshi kuzagirwa umutagatifu.

NDAGIJIMANA Flavien

Ayabasore: Umuvugo mushya wa Junior Rumaga utamaza abasore b’inkoramahano

Shyaka Josbert

Leave a Comment