Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Politike

ADEPR: Impinduka zahereye hejuru zigeze ku midugudu nayo yahise ihindurirwa inyito.

Abayoboke b’itorero rya ADEPR bakomeje kwibaza byinshi ku mpinduka ziri gukorwa muri iri torero ry’Umwuka, aho bamwe bibaza ikizakurikira izi mpinduka, bakibaza niba zitazasiga itorero ricitsemo ibice cyangwa se rikagira abitwa abagumuke benshi bitewe n’abazaba batakaje imirimo bari basanganwe.

Mu kiganiro cyatambutse live kuri Radio ya ADEPR(Life Radio) ivugira mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuwa Gatandatu taliki 03 Mata 2021, umuvugizi wa ADEPR, Past. Ndayizeye Isaie yatangaje byinshi ku mpinduka ziri gukorwa ndetse ahumuriza ababa batekerezako izi mpinduka zigamije kugira abo ziheza.

Ubusanzwe, mu Gihugu hose ADEPR yari ifite paruwasi 401 ariko mu mpinduka nshya zakozwe, hasigaye Paruwasi 143 mu gihe imidugudu ari 3125.

Pastor Ndayizeye Isaie yatangaje ko igikorwa cyo kugabanya Paruwasi kiri mu rugendo rw’impinduka muri ADEPR no kubaka Umudugudu na Paruwasi byifuzwa n’abanyetorero. Iki gikorwa kikaba cyaratangiye nyuma y’uko RGB ishyizeho Komite nshya y’inzibacyuho igahabwa manda y’umwaka ushobora kongerwa. Mu nshingano z’ibanze abayobozi bashya bahawe, harimo no kuvugurura inzego z’imiyoborere, kuvugurura amategeko,… Ibi rero byahise bitangira maze ku ikubitiro hakurwaho ibyahoze ari Indembo(Ururembo) zahuraga n’Intara za Leta, hashyirwaho izindi 9, hanakurwaho urwego rw’Itorero ry’Akarere rwari rufite ifasi ingana n’Akarere ko muri Leta, abayoboraga izi nzego basa n’abirukanwe mu buryo buzimije kuko nubwo batabwiwe ko birukanwe ariko nta n’indi myanya ingana cyangwa ijya kungana n’iyo barimo bahawe ku buryo bakomeza gukuraho agafaranga kabatunga bo n’imiryango yabo, nyuma yuko ku wa 21 Gashyantare 2021 hashyizweho abashumba b’indembo icyenda, na zo zongerewe kuko mbere zari eshanu ntihagire n’uwo kubara inkuru ugaruka mu bahawe Indembo yaba abahoze bayobora iza mbere yemwe ndetse n’abayyoboraga Uturere.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye Life Radio, ko mu gukora impinduka hifashishijwe ikusanyabitekerezo mu bagize ibyiciro bitandukanye hagamijwe guhurizwa hamwe icyariteza imbere.

Yagize ati: “Turi kugendera ku bitekerezo by’abanyetorero, abashumba, abapasiteri n’abandi bose binyuze mu matsinda yihariye yasesenguye ibyarushaho gukosorwa no kunozwa”.

Yavuze ko impinduka zikorwa zigamije kureba uko itorero ryiyubaka, uko rikura no kwita ku hazaza haryo.

Muri izi mpinduka ADEPR yakoze, inyito yahabwaga urwego rwo hasi muri iri torero rwari ruzwi nk’umudugudu rwahinduriwe inyito rwitwa ‘Itorero’. Umunyamakuru abajije Pastor Isaie niba bitazateza urujijo ku nyito ihabwa Itorero muri rusange nka ADEPR n’itorero rivuga icyahoze ari umudugudu, uyu mushumba yasubijeko bikwiye gusobanuka neza kuko ngo bashatse kwegereza abakristo serivise zose maze ngo aho bitaga ku mudugudu hakaba ariho bumvako byose bikemukira, bityo bahitamo kuhita itorero kuko ngo itorero atari ku buyobozi hejuru ahubwo itorero ari abakristo kandi bakaba babarizwa aho bitaga ku mudugudu.

Ati: “Muri uru rugendo icyifuzwa ni uko Umudugudu ariho hantu umukirisitu abonera ibyangombwa byose bimufasha gukura mu buryo bwuzuye kandi na serivisi akenera mu itorero akayihabonera. Mu kurushaho gushyira umutima ku itorero, ntibikwiye ko turifata nka za nzego zo hejuru, aho umuntu yumva ko yageze ku itorero ari uko byageze kuri Biro Nyobozi. Itorero ni hariya abakirisitu bari, ni hariya umukumbi uri, ni yo mpamvu mu ngamba nshya twifuje no guhindura inyito aho gukoresha Umudugudu hagakoreshwa Itorero”.

Abibaza ko dushaka kwirukana ntabwo ari byo.

Pastor Ndayizeye Isaie, umuvugizi wa ADEPR/Photo Life Radio

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie yavuze ko abashumba ba Paruwasi za mbere nta gahunda ihari yo kubaheza mu nshingano  (kubirukana).

Ati: “Ntabwo dushaka kwirukana cyangwa guheza abashumba, turashaka ko umushumba akora umurimo we wo kwegera intama, akabana na zo kuko aricyo Kirisitu yaduhamagariye. Nta rusengero rwafunzwe, zose zagumyeho”.

Umudugudu wahinduriwe inyito ukitwa itorero uzajya uhabwa umushumba wawo uhoraho hagamijwe kuwongerera ubushobozi.

Inzego nyinshi zegerejwe abakirisitu mu gihe Paruwasi yagizwe nk’urwego ruhuza ibikorwa byose biri ku rw’amatorero. Umushumba wa Paruwasi akazaba afite inshingano zo guhuza abayobozi hagamijwe kubongerera ubushobozi.

Kuri ubu ADEPR ifite amatorero [ayahoze yitwa imidugudu] 3125 mu gihugu hose yibumbiye mu ndembo icyenda. Ururembo rwa Kigali rufite Paruwasi 12 n’amatorero 163; urwa Gicumbi rufite Paruwasi 12 n’amatorero 306; urwa Muhoza rufite Paruwasi 14 n’amatorero 259, urwa Gihundwe ni Paruwasi 21; urwa Huye ni Paruwasi 18 n’amatorero 286; urwa Rubavu ni Paruwasi 24 n’amatorero 528; urwa Ngoma ni Paruwasi 15 n’amatorero 370; urwa Nyagatare ni Paruwasi 16 n’amatorero 452 mu gihe Ururembo rwa Nyabisindu rufite Paruwasi 11 n’amatorero 262.

Icyo benshi bakomeje kwibaza, ni aho abashumba cyangwa abapasitoro badafite amashuri bazerekezwa cyangwa se uko bazabaho mu gihe bazaba bashyizwe ku matorero afite abandi bayayoboye. Ese bazahembwa nta buyobozi bafite? Ese ubwo nti byaba ari ukubirukana mu buryo buzimije? Abari basanzwe ari abacungamutungo(Comptables) bob amaze gusezererwa ku mugaragaro, ariko abujuje ibisabwa bakazemererwa gupiganira imyanya izashyirwa ku isoko.

Igikomeje kwibazwa na benshi, kikaba ari ikigiye gukurikira izi mpinduka ku buryo umukirisitu wo hasi yaba mu itorero atekanye atikanga ko utwe dukoreshwa nabi byitirirwa umurimo w’Imana.

Turi kubategurira ikiganiro kirambuye ku mpinduka ziri gukorwa muri ADEPR kizanyura kuri Amizero Rwanda TV. Muduhe ibitekerezo kuri iyi nkuru hasi ku byo mwifuzako twazaganiraho cyangwa mutwandikire kuri: [email protected] na [email protected] cyangwa Watsapp yacu: 0788224098

Komite y’inzibacyuho iyobowe na Pastor Ndayizeye Isaie/Photo Internet.

Related posts

Rubavu: Haravugwa imyigaragambyo mu bakozi basaga 200 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

NDAGIJIMANA Flavien

BAL: Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria.

NDAGIJIMANA Flavien

Naomi Osaka yafunguye imikino Olempike ya 2020 iri kubera mu Buyapani (amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

11 comments

Mwami Jean Damascene April 5, 2021 at 9:45 AM

Babivugurure neza ariko bibuke abo bashumba ejo baticwa ninzara

Reply
Nziyonizeye April 5, 2021 at 9:55 AM

Utihangana azagumuka kandi ibirikuba byaravuzwe nuko bisohora muburyo tuba tutiyumvisha .

Reply
Mpate April 5, 2021 at 9:57 AM

Imfatiro zishenywe umukiranutsi yakora iki? Niryo hurizo bagiye gusubiza

Reply
Pascal April 5, 2021 at 9:59 AM

Ibihe nkibi biri henshi abakristo niho kwizerera kwacu gupimirwa . Inzara , ibyago , amakuba,ibyorezo , intambara . Ibi iyo bije ntakindi usibye gusenga ukizera ugakiranuka nibyo bipimo biremera cyane ninabyo bihano bikomeye .

Reply
Mabe April 5, 2021 at 10:00 AM

Mu minzani ivuna nahuye nayo nabwira undi ni UBUSHOMERI/ AHO UMWANA ARIRA UKABURA ICYO UMUHA. Iri shuri iyo uritsinze uba uri umunyeshuri mwiza umuntu wese yaha akazi.

Reply
Bosco April 5, 2021 at 11:00 AM

Abaribarimwitorero kubwinyungu zitari agakaza ubwozanyungu barababazibuze hasigayemo agakiza batagashaka baravamo bagende.Twitege ibizakurikira ibi byibuze 2Years

Reply
Daniel April 5, 2021 at 11:05 AM

Niba batarizigamye bazashakisha indi mibereho. Kuko na Leta yasezereye benshi,ntibatera amahane

Reply
Baptiste April 5, 2021 at 11:10 AM

Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.
26 Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi, Urubyaro rwe rukabona umugisha.
(Zaburi 37:25;26) ugeze kuri 37:28 usanga bavugako Uwiteka akunda imanza….
Ubwo rero nabo bagiye kuyoboka imanza 🤣🤣🤣

Reply
Rev. Munyaneza Marcel April 5, 2021 at 12:41 PM

Ariko rero ndumva nta gikuba cyacitse. Kuba habaye reform ntibisobanura ko abantu biguumura cyangwa se ngo bumve ko birukanywe! None se ubu muri Leta ntihabamo reform!! Ni ngombwa se ko umuntu wese uvuye muri system yerekwa ahandi ajya!! Non!
Babaye abashumba barabanje kuba abakirisitu, ndumva rero baza, bagaterana nk’abandi uwo reform izasubizamo akajyamo, Kandi uzashyirwa hanze bitewe Wenda na conditions zizagenderwaho, agasigara mu itorero Ari Umukirisitu usanzwe nk’abandi bose.
Ndatekereza ko Ubushumba Ari Vocation, bivuga ko niyo ataba yitwa ko ahembwa, yakora imirimo w’Imana. Cyaba Ari ikibazo rero niba harimo abari barafashe kuragira umukumbi wa Kiristo nk’akazi gasanzwe!!!! Niba ahari, mutangire mubahe Appel d’offre bajye badepoza, bapiganwe no muyindi mirimo iri hanze aha naho Paroisse yo Ntabwo Ari akarima k’umuntu. Nuko mbyumva!!

Reply
niyitegeka eleazar elysee April 8, 2021 at 5:35 AM

Wowe turabyumva kimwe, nta mukozi ukenewe mu itorero, keretse abagaragu b’Imana gusa, ukeneye akazi azadepoza aho bagatanga, duhindukirire Uwiteka nawe aratugirira ibambe!

Reply
Habakurama April 8, 2021 at 10:24 PM

Mwabantu mwe ntibyoroshye ubuse bahereye kuki njye ndabona habayemo akantu tu kuko murabona hari abantu bahawe imyanya kdi rwose batari eligible pe ahubwo abangargara mu murimo neza babashyize hanze icyakora niba yigendeye ku mashuri ho ndabyumva otherwise haba habayemo gutereta for example Butaro ayaaaaaaa🤦‍♀️🤦‍♀️🤦‍♀️🤦‍♀️

Reply

Leave a Comment