Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukwakira 2021, abitwaje intwaro bagabye igitero gikomeye ku birindiro by’igisirikare cya DR Congo FARDC na Polisi, amakuru agezweho akaba avuga ko inyeshyamba 6 n’abasirikare b’Igihugu 2 n’umupolisi 1 baguye muri iriya mirwano mu gihe inyeshyamba nyinshi zafashwe mpiri.
Iyi mirwano yamaze umwanya munini, ubwo abatuye muri kariya gace bakomeje kumva urusaku rw’amasasu y’inyeshyamba zariho zikozanyaho n’ingabo z’Igihugu kuva mu ma saa Saba z’ijoro kugera mu ma saa Mbiri z’igitondo.
Amakuru amaze gutangazwa na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, ni uko abasirikare b’Igihugu bivuganye inyeshyamba esheshatu ndetse bagafata mpiri 36, intwaro nto zo mu bwoko bwa SMG zigera kuri 14 nazo zigafatwa.
Icyakora ngo no ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’Igihugu nabo bapfushije kuko abasirikare babiri n’Umupolisi umwe basize ubuzima muri iyi mirwano.
Iyi mirwano yakomeje kumvikanamo amasasu menshi arimo ay’imbunda nini n’into, yabaye ubwo ziriya nyeshyamba zagabaga igitero ku birindiro by’abasirikare ndetse n’iby’Abapolisi b’Igihugu bituma izi nzego z’umutekano zihiga bukware aba barwanyi mu bice birimo Walungu, Kavumu na Nyangezi muri Kivu y’Amajyepfo.
Abaturage batuye muri biriya bice na bo bakomeje kuvuga ko bagizweho ingaruka n’iriya mirwano ndetse ko hari n’abahasize ubuzima gusa inzego z’umutekano n’iza Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiziratangaza umubare w’abasivile bahasize ubuzima ndetse n’ibindi byaba byangijwe n’iyi mirwano.


