Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

Urugendo rwatangiye tariki ya 23 Ukwakira 2021 rwo kwitorera abayobozi mu nzego z’ibanze, kuva ku Isibo n’ Umudugudu, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, rwashojwe hatorwa Abayobozi ku rwego rw’Akarere, amatora abenshi yaba Abanyarwanda bari mu Gihugu ndetse n’abari hanze tutibagiwe n’abanyamahanga bari bafitiye amatsiko.

Amatsiko yari menshi kuri benshi kuko hari hashize iminsi bigaragarira abareba kure ko hakenewe impinduka. Nk’Umukuru w’Igihugu ubwe, mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uherutse, yanenzi benshi mu bari Abayobozi b’Uturere, avuga ko nta terambere ryagerwaho bagifite imikorere nk’iyo.

Uretse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abaturage nabo ubwabo hari abo bagiye bagaragaza ko imikorere yabo idahwitse, ko bikwiye ko bavaho bagasimbuzwa abandi bashoboye kujyana n’umuvuduko Igihugu kigenderaho.

ABAYOBOZI B’UTURERE BATOWE HAKURIKIJWE INTARA UTURERE DUHEREREYEMO:

Intara y’Amajyaruguru

  • Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel (mushya)
  • Burera: Uwanyirigira Marie Chantal (yasubiyeho)
  • Rulindo: Mukanyirigira Judith (mushya)
  • Musanze: Ramuli Janvier (mushya)
  • Gakenke: Nizeyimana JMV(mushya)

Intara y’Iburasirazuba

  • Bugesera: Mutabazi Richard (yasubiyeho)
  • Gatsibo: Gasana Richard (yasubiyeho)
  • Kayonza: Nyemazi John Bosco (mushya)
  • Kirehe: Bruno Rangira (mushya)
  • Ngoma: Niyonagira Nathalie (mushya)
  • Nyagatare: Gasana Steven (mushya)
  • Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab (yasubiyeho)

Intara y’Amajyepfo

  • Gisagara: Rutaburingoga Jérôme (yasubiyeho)
  • Huye: Sebutege Ange (yasubiyeho)
  • Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo (mushya)
  • Muhanga: Kayitare Jacqueline (yasubiyeho)
  • Nyamagabe: Niyomwungeri Hildebrand (mushya)
  • Nyanza: Ntazinda Erasme (yasubiyeho)
  • Nyaruguru: Murwanashyaka Emmanuel (mushya)
  • Ruhango: Habarurema Valens (yasubiyeho)

Intara y’Iburengerazuba

  • Karongi: Mukarutesi Vestine (yasubiyeho)
  • Ngororero: Nkusi Christophe (mushya)
  • Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette (yasubiyeho)
  • Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie (yasubiyeho)
  • Rubavu: Kambogo Ildephonse (mushya)
  • Rusizi: Dr Kibiriga Anicet (mushya)
  • Rutsiro: Murekatete Triphose (mushya)

Abayobozi batowe uyu munsi ni 27, kuko batatu bo mu Mujyi wa Kigali bo bari basanzwe mu nshingano nk’uko babyemererwa n’itegeko. Biteganyijwe ko aba bayobozi batowe kuri uyu wa Gatanu, bazarahirira Manda y’imyaka 5, kuwa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

Aho amtora yabereye hari hateguwe ku buryo buri wese yabonaga ko ari ubukwe bukomeye.
Abayobozi batowe nabo bari babyambariye.

Related posts

Koreya ya Ruguru yateye utwatsi ibyo gutera inkunga u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingwa ry’Umutwe w’Inkeragutabara.

NDAGIJIMANA Flavien

Red Arrows yegukanye CECAFA Kagame Cup 2024 itsinze APR FC.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Paccy November 20, 2021 at 8:39 AM

Muri Demokarasi Hitamo imara ipfa !! Aba bayobozi ni ingirakamaro bazadufasha kwihuta mu iterambere

Reply

Leave a Comment