Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Minisitiri w’intebe wa Tanzania yakuyeho urujijo ku byavuzwe ko Perezida Magufuli arembejwe na Covid-19.

Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane, nkuko bivugwa na minisitiri w’intebe w’iki gihugu, washyize iherezo ku bihuha by’aho aherereye n’uko ubuzima bwe bumeze.

Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yagize ati: “Banyatanzania nimutuze, Perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arimo gukora”.

Yabivugiye mu masengesho yo ku wa gatanu mu musigiti wo mu mujyi wa Njombe mu majyepfo ya Tanzania.

Hamaze igihe hakwirakwizwa amakuru ko Perezida John Pombe Magufuli arwaye Covid-19 kandi ko yavuriwe muri Kenya bikanga akaza kujyanwa ikitaraganya mu Buhinde kugirango ahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Bwana Majaliwa yagize ati: “Afite [Perezida Magufuli] umurundo w’amadosiye. Ubu iyo ari ho [mu biro] ari anyura mu madosiye, muravuga muti ‘Ararwaye, niyigaragaze’. Agendeye kuri gahunda yanyu bwite cyangwa kuri gahunda ye y’akazi?”

Ati: “Perezida afite gahunda ye bwite y’akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu”.

Bwana Majaliwa nta kindi kimenyetso yatanze cyo kunganira ibyo yavuze.

Leta ya Tanzania imaze igihe ishinjwa gukerensa ubukana bwa coronavirus. OMS nayo iherutse gusaba iki gihugu ko cyatangaza imibare y’abandura iki cyorezo umunsi ku munsi, imibare y’abapfa ndetse no kugaragaza ingamba nyazo mu guhangana n’iki cyorezo cyibasiye Iyi yose. Tanzania ni kimwe mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba iheruka gutangaza imibare mu kwezi kwa Mata 2020.

BBC

Related posts

Police FC yirukanye bucece Haringingo Francis n’abamwungirije

Christian Hakorimana

Uwarose nabi burinda bucya: Zuma mu nzira zimusubiza mu buroko

Shyaka Josbert

APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda zamenye amakipe bizahura

Christian Hakorimana

1 comment

Omar Ndamutsa March 13, 2021 at 5:31 am

Iyo ni iturufu abarwanya ubuyobozi buriho bakoreaha. Naha iwacu hari ibinyoma byavuzwe kuri HE PK.

Reply

Leave a Comment