Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yamaze impungenge ababyeyi ku bijyanye n’uburyo amanota y’abana yasohokaga.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC yahishuye ko mu bidasanzwe byanogejwe muri uyu mwaka w’amashuri harimo n’uburyo bwo kubara amanota y’ibizamini bya Leta mu rwego rwo korohereza ababyeyi kurushaho gusobanukirwa ikigero cy’imitsindire y’abana babo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yabigarutseho ku wa Mbere taliki 18 Nyakanga nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri GS Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ibizamini by’abasoza amashuri abanza byasojwe ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga bikaba bizakurikirwa n’iby’abasoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (O’Level) n’icya kabiri (A’Level) bizatangira ku wa Kabiri taliki 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2022.

Yavuze ko buri mwaka, ibizamini bya Leta bigenda birushaho kunozwa no gutegurwa neza ari na yo mpamvu n’uyu mwaka waranzwe n’udushya dutandukanye, aho bamwe mu bakurikiye neza ibisoza amashuri abanza, bemeje ko byari biteguye neza kuko ngo ibyabajijwe byari kuri gahunda y’amasomo yigishwa (Programme).

Twagirayezu Gaspard ati: “Mu rugendo rwo gutegura ibizamini, hari ibyagiye bihinduka bimwe na bimwe, harimo uko byateguwe, harimo uruhare rw’abarimu rwiyongereye kurushaho, ariko nanone hahinduwe n’uburyo nanone amanota abarwa. Ibyo na byo ni ubundi buryo bwagiye bukorwa kugira ngo birusheho koroha, korohera abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kumenya amanota y’abanyeshuri babo ariko ibyo na byo tuzabibabwira mu minsi iri imbere”.

Uburyo bwari buhari bwo kubara no gutangaza amanota mu bizamini bya Leta bwari ubukomatanyije (aggregates), aho abanyeshuri bakosorwaga, amanota akandikwa ku ijana, hagakurikiraho indi ntambwe yo kuyashyira mu byiciro (Divisions) hagendewe ku kigereranyo cy’abahuriye ku manota ajya kungana ari nabyo byatangazwaga, ntihatangazwe amanota nyayo buri munyeshuri yabonye, bigatuma ababyeyi bamwe na bamwe bahera mu rujijo.

Hari yemwe na bamwe bagiye bagaragaza ko uburyo bivugwa ko umwana watsinze kurusha abandi ari uwagize inota rimwe (agakoni kamwe) rikomatanyije (Aggregate) kurusha uwagize menshi (udukoni twinshi) kugeza n’ubu babyemera ariko ntibasobanukiwe ibyo ari byo nk’uko tubikesha Imvahonshya.

Biteganyijwe ko gahunda yo gukosora ibizamini bya Leta izakorerwa ku bigo (Centres) 19 mu Gihugu hose ku bakosora amashuri abanza n’ayisumbuye. Ibigo bitatu bizakosorerwamo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biherereye mu Karere ka Muhanga, ari byo: GS St Joseph Kabgayi, Petit Seminaire St Léon na Cité Nazareth.

Hari kandi ibindi bigo 11 (5 muri Kigali na 6 mu Ntara y’Amajyepfo) bizakosorerwamo ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bitatu biherereye mu Karere ka Nyanza bizakosorerwamo abasoje amashuri yisumbuye n’ibindi bibiri by’i Rwamagana na Kayonza bizakosorerwamo ibizamini by’abasoza amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizakosorwa guhera  taliki 25 Nyakanga kugeza ku ya 27 Kanama 2022 mu gihe ibisoza icyiciro rusange (O’Level), uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye (A’Level) ndetse na TVET  bizakosorwa hagati y’italiki ya 10 Kanama kugeza ku ya 10 Nzeri 2022.

Minisiteri y’Uburezi yemeza ko urutonde rw’abatoranyirijwe gukosora ibizamini bya Leta ruboneka ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

State Minister/MINEDUC/TWAGIRAYEZU GASPARD
Inyubako ikoreramo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda

Related posts

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yapfiriye mu bitaro byo mu Budage.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyamasheke: Mwarimukazi wamugaye amaguru arasaba ubufasha bwo kwivuza kugirango akomeze kwigisha abana.

NDAGIJIMANA Flavien

Bose babireba, Vestine na Dorcas basubiranye na Murindahabi Irene. Abagambanyi barajya he ?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment