Amizero
Imikino

Nyuma y’imyaka 12 Robert Lewandowski atangije isi nshya ya ruhago

Rutahizamu wa Bayern Munchen Robert Lewandowski yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ahigitse Ronaldo na Messi bari bamaze imyaka 12 biharira ibihembo bikomeye muri ruhago ku isi.

Bwa mbere mu mateka umuhango wo gutanga ibihembo bya FIFA ku bakinnyi n’abatoza b’umwaka muri ruhago ku isi byabaye nta batumirwa kubera ingamba zo kwirinda Covid19. Ni umuhango wabareye i Zurich mu Busuwisi kuri uyu wa kane, abantu bawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri uyu muhango abakinnyi bakina mu makipe ya Liverpool na Bayern Munchen nibo biganje mu kwegukana ibihembo byinshi ndetse amazina yabo agaruka cyane muri 11 beza ba FIFA mu mwaka wa 2019/2020.

11 beza ba FIFA mu mwaka wa 2019/2020

Rutahizamu wa Bayern Munchen Robert Lewandowski yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ahigitse Ronaldo na Messi bari bamaze imyaka 12 biharira ibihembo bikomeye muri ruhago ku isi n’impamba y’ibitego 48 harimo 15 yanjije muri Champions league yo ku mugabane w’Uburayi. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Pologne yanafashije ikipe ye ya Bayern Munchen kwegukana igikombe cya champions league ku nshuro ya 6.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi baje muri 11 beza b’umwaka mu gihe Manuel Neuer watowe nk’umunyezamu w’umwaka w’imikino ataje muri 11 beza ahubwo ahigikwa na Alison Becker wa Liverpoool. Iki cyatangeje benshi kuko bigoranye kumva ko uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu cy’Ubudage ndetse akaba yaranahesheje ikipe ye ya Bayern Munchen igikombe cya champions league ku mugabane w’Uburayi yarushijwe amanota na Alison Becker wa Liverpool ntiyagaragara muri 11 beza b’umwaka.

N’ubwo atatwaye igikombe cya Champions league, umutoza Jurgen Kloop wa Liverpool yatowe nk’umutoza w’umwaka kuko yahesheje ikipe ye kwegukana shampiyona yari imaze imyaka 30 idakozaho intoki. Kuri uyu mwanya Kloop yahigitse Hansi Flick wayitwaye Champions league na Marcelo Bielsa utoza Leeds yo mu Bwongereza.

Bibaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya umutoza Kloop yegukana iki gikombe cy’umutoza w’umwaka wa FIFA.

Related posts

Rayon sport yikuye i Rubavu, APR FC ikubitira mu gafuka Bugesera FC

NDAGIJIMANA Flavien

Ibintu by’ingenzi wamenya ku irushanwa Afrobasketball riri kubera mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Kuss Sepp yegukanye agace ka 15 (Video)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment