Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ikoranabuhanga Imyidagaduro Ubukerarugendo Ubukungu

Mantis Kivu Queen Hotel ireremba mu kiyaga cya Kivu yakoze impanuka igonze ikibuye.

Imwe mu ma Hotels atangaje mu Rwanda izwi nka “Mantis Kivu Queen Uburanga” isanzwe ikorera mu kiyaga cya Kivu, Intara y’Iburengerazuba, yakoze impanuka igonze ikintu bikekwa ko ari ikibuye kiri mu mazi.

Amakuru agera kuri AMIZERO TV yemeza ko ubwo ubu bwato (Hotel ireremba hejuru y’amazi) bwari bugeze mu karere ka Nyamasheke bwagonze ikintu bikekwa ko ari ikibuye, biba ngombwa ko uwari ubutwaye abwerekeza ku mwaro.

Bivugwa ko ibi yabikoze mu rwego rwo kureba ko yatabara ubuzima bw’abari baburimo, bikaba byanashobotse kuko hahise haza akato gato kitwa ‘banana’ kafashije mu gukuramo abari baburimo bose ku buryo nta n’umwe warohamye n’ubwo igice cy’iyi Hotel (ubwato) kikiri mu mazi.

Ubuyobozi bwa Mantis Queen Uburanga Hotel bwavuze ko iyi mpanuka yabaye ejo ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024, ubwo ubu bwato (Hotel) bwagonze urutare rwihishe mu kiyaga cya Kivu, bitari bizwi ko ruhari. Icyo kibazo ngo cyahise gikemurwa kuko abari baburimo bahise bakurwamo nk’uburyo bwo kubarinda ariko ntacyo babaye, ndetse n’ubwato ntibwarohamye nk’uko byakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bw’iyi Hotel kandi bwatangaje ko nyuma yuko ibi bibaye, itsinda ry’abatekinisiye ryahise rihagoboka ubu rikaba ririmo kugenzura neza ibyaba byangiritse ndetse niba hari n’ibindi bibuye nk’ibyo ari nako basana byihuse ahangiritse.

Iyi Hotel y’ubwato yageze mu Rwanda ite ?

Nyuma yuko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye kubyutswa, abashoramari bo mu Bufaransa bitabiriye gushora mu bukerarugendo, maze bashora mu mahoteri arimo na Mantis Kivu Queen Uburanga ikoze nk’ubwato buzenguruka mu kiyaga cya Kivu.

Ubwo Perezida Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rw’amateka mu Rwanda muri 2021,  akanasaba imbabazi z’uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, byafunguriye amarembo abashoramari b’Abafaransa ari nabo bafite ubu bwato bwahinduwe Hotel.

‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ ni Hoteli y’inyenyeri eshanu (Five Stars Hotel) ikaba icungwa n’ikigo cyitwa Accor. Ubusanzwe ubu bwato (Hotel) butembereza abakerarugendo mu kiyaga cya Kivu mu duce twose dukora ku Rwanda, bakagenda bahabwa serivisi zose zitangwa na hoteli zisanzwe.

Ni ubwato bukorera hagati ya Karongi (Kibuye), Rusizi (Cyangugu) na Rubavu (Gisenyi) butwaye abakerarugendo, ibyafashwe nk’agashya kuko ari serivisi nshyashya ku bukerarugendo bw’u Rwanda bugafatwa nk’ikintu cy’ingenzi kuko byerekana ko ikiyaga cya Kivu gitekanye.

Kivu Queen uBuranga itangira serivisi zayo mu kiyaga cya Kivu/Photo Internet.
Ubu bwato bukora nka Hotel iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu/Photo internet.
Kimwe mu byumba by’iyi Hotel y’agatangaza/Photo Internet.

Related posts

Nyuma y’indirimbo ‘NTA MYAKA 100’, umuhanzi Nziza Theos agarukanye iyo yise ‘HARAHIYE’ [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Uko Nyirinkindi yatekereje guhesha agaciro amakoro yubakishwa imitamenwa mu Rwanda no hanze.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi zari zizanye ubutumwa bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment