Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Ubukerarugendo Ubukungu

Kuzimya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yibasiwe n’inkongi bikomeje kugorana.

Igikorwa cyo kuzimya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023 gikomeje kuba ingorabahizi.

Igice cy’iyi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cyafashwe n’inkongi y’umuriro giherereye mu Mudugudu wa Gakopfo mu Kagari ka Nyamuzi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweyeye bwabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko abaturage barenga 200 aribo bazindukiye mu gikorwa cyo kwifatanya n’inzego zitandukanye z’umutekano mu gikorwa cyo kuzimya iyi nkongi yibasiye iyi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, bwana Ndamyimana yavuze ko hamaze gushya hegitari zigera muri 16 ndetse yemeza ko bari guhura n’imbogazi z’uko bari kuzimya agace kamwe hagahita hafatwa akandi.

Yagize ati: “Ikibazo turimo guhura nacyo ni uko turimo kuzimya igice kimwe cyazima ikindi kikaba kirafashwe, murabizi iby’Impeshyi ariko n’ubundi biri guturuka ku biti biba byafashwe n’umuriro kigwa kikagwira ibindi ibyari aho hafi nabyo bikaba birafashwe.”

Yongeyeho ko bari kuzimisha iyi nkongi amapiki n’imihoro n’amasuka bitewe n’imiterere y’ahantu yibasiye.

Iyi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda ndetse ikaba iri ku buso bwa kilometero kare1019, ibarizwamo amoko 1068 y’ibimera, amoko 13 y’inguge, amoko 275 y’inyoni n’izindi nyamaswa zirimo inyamabere n’ibikururanda bitandukanye.

Igice kimwe cya Nyungwe giherereye mu Murenge wa Bweyeye cyibasiwe n’inkongi y’umuriro/Photo Internet.

Related posts

Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere itegura shampiyona ya 2021/2022 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Tadej Pogacar arakoza imitwe y’intoki ku mudali w’irushanwa

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yatangiye kwica ba bacanshuro b’Abarusiya baje gufasha FARDC.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment