Mu giterane cy’iminsi itatu yakoreye mu bice bitandukanye bya Musanze, kigasorezwa muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, Korali Jehovah Jireh yamenyekanye cyane nka Korali ya CEP ULK muri gahunda y’umugoroba (CEP ULK, Evening Program), yafashije Akarere ka Musanze muri gahunda yiswe “Inkoko ebyiri ku muryango, igwingira hasi”, banongera kwereka abakunzi babo ko babahoza ku mutima kandi ko ubwiza bw’Imana bukomeje kubahama.
Igiterane cyiswe “Imana iratsinze Live Concert” cyabereye muri Stade Ubworoherane ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama no ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 ariko kikaba cyarabanjirijwe n’undi munsi (Kuwa Gatanu) w’ubukangurambaga mu baturage ba Musanze kuri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Muri ibi bikorwa byakozwe kandi, harimo ibijyanye n’ivugabutumwa rya buri munsi rihindurira abaturage kuva mu byaha by’uburyo butandukanye nk’ubusinzi, ibiyobyabwenge no kurwanya ubusambanyi n’inda ziterwa abangavu, hakiyongeraho no kubafasha kugira ubuzima buzira umuze, berekwa uburyo bunoze bwo gutunganya ibiribwa mu rwego rwo kurya indyo nziza.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, bwana Bizimana Hamiss yashimye Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR na Korali Jehovah Jireh bateguye ibikorwa nk’ibi, anasaba ko mu nyigisho zitangwa bakomeza no gukangurira abantu kugira ubumwe hirindwa icyabacamo ibice icyo ari cyo cyose. Ati: “Nidukomeza ubumwe, Imana izahora itsinda”.
Uyu muyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, yashimye byimazeyo inkunga ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frw) yatanzwe na Korali Jehovah Jireh, igahabwa Akarere, na ko kakazafasha abatishoboye kubonamo amatungo magufi azabafasha kwiteza imbere mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Umuyobozi wa Tekiniki n’itangazamakuru muri Korali Jehovah Jireh, bwana Bazirihe Desiré aganira na WWW.AMIZERO.RW na AMIZERO RWANDA TV, yavuzeko ivugabutumwa ridakwiye kuba mu magambo gusa ahubwo rikwiye kujyana n’ibikorwa, bityo ngo akaba ari yo mpamvu bafashije Akarere ka Musanze muri gahunda zifasha abaturage kuva mu buzima bubi bakagira abuzima bwiza, aho batanze amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).
Twashatse kumenya uko iyi Korali ibasha guhuza indirimbo zayo ku rugero rwiza iririmbaho kandi abaririmbyi bayo badateranira hamwe nk’uko bimeze ku yandi makorali, twegera bwana Bikorimana Aloys, Umuyobozi w’indirimbo muri Korali Jehovah Jireh, atubwirako byose bishoboka mu bubasha bw’Imana kuko ngo iyo bikozwe mu bushake bwayo byose birashoboka kuko byose ibikorera kwiyubahisha.
Muri iyi minsi ibiri y’igiterane muri Stade Ubworoherane, Korali Jehovah Jireh yafashijwe n’andi makorali yo kuri ADEPR Muhoza nka Korali Goshen, Korali Ingabire, Korali Urukundo na Korali Shiloh, hakiyongeraho abavugabutumwa barimo Ev. Twahirwa Raymond na Pasiteri Rudasingwa Jean Claude.
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Pasteur Ndayizeye Isaïe witabiriye iki giterane kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 akanitabira urugendo rwo kwamagana ibyaha rwakozwe mu Mujyi wa Musanze, yasabye abantu kuva mu byaha bagahitamo inzira y’agakiza, bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza kuko abari muri Yesu nta teka bazacirwaho kuko banahorana amahoro yo mu mutima.
Korali Jehovah Jireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998, ariko itangira ari itsinda rito ry’abantu bashaka gusenga ubwo ULK yakoreraga kuri Saint Paul. Muri 2005 nibwo yiswe Jehovah Jireh, maze muri 2007 itangira ibihe by’ububyutse ari nako yabonaga ubufasha bukomeye bw’uwashinze ULK, Prof Dr Rwigamba Balinda udahwema kubashyigikira umunsi ku munsi kuva batangira kugeza n’uyu munsi bamaze imyaka 25 mu ivugabutumwa.
Muri iyi myaka 25 bamaze, bakoze imizingo ine y’indirimbo ikubiyemo izamamaye nka: “Gumamo”, “Turakwemera”, “Umukwe araje”, “Imana ikwiye amashimwe”, “Tugufitiye icyizere Mana”, “Umugeni aratashye”, “Izahanagura amarira”, “Imana yaraduhamagaye”, “Kugira ifeza”, “Guma muri Yesu”, “Ingoma yawe”, “Intsinzi” n’izindi. Muri iyi minsi ibiri bakaba barafashe izindi zigera ku 10 (Live recording) zizaba ziri ku muzingo wa gatanu.






1 comment
Iyi Korali imaze kugera ku rwego rushimishije ku buryo ntawe utakifuza kuyijyamo. Gusa birwnumvikana kuko imyumvire yabo irazamutse ntabwo bameze nk’izindi Korali usanga uwize menshi yararangije Primaire ugasanga bakangisha udufaranga gusa 😪 Buriya abantu bize batekereza byinshi byagutse kandi mu gihe gito !! Courage Jehovah Jireh.