Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Korali Israël yamenyekanye nka Tinya icyaha mu giterane cyo kumurika Album ya kabiri.

Korali Israël yamenyekanye ku izina rya Tinya icyaha, izina bakomoye kuri Album yabo ya mbere yari igizwe n’indirimbi 12, bagiye gushyira hanze Album ya kabiri bise “Itorero rya Kristo riberewe maso” izaba igizwe n’indirimbo 11.

Iyi Korali ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Mutongo, Paruwasi Kamembe, Ururembo rwa Gihundwe, igiye kumurika umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi n’amashusho mu giterane giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 no ku Cyumweru tariki 03 Nzeri 2023.

Iki giterane cyo kumurika uyu muzingo cyatumiwemo abavugagutumwa batandukanye barimo Rev. Pasteur SAFARI Edouard wo kuri ADEPR Remera mu Mujyi wa Kigali ndetse na Habyarimana Michael wo kuri ADEPR Rubona, Ururembo rwa Rubavu. Kuri aba kandi hiyongeraho n’amakorali atandukanye aturutse impande n’impande nka Korali Abakundwa na Yesu Choir y’i Gasave muri Kigali ndetse na Korali Urumuri yo ku Nengo i Rubona, Ururembo rwa Rubavu.

Umuyobozi wa Korali Israël/ Tinya icyaha, bwana Ntirenganya Samuel avuga ko iyi Album “Itorero rya Kristo riberewe maso” yavuye kure cyane kuko bayitangiye mbere ya Covid-19 ariko bikagenda byanga bitewe n’ibihe u Rwanda ndetse n’Isi banyuzemo, akomeza asaba abantu bose kuzaza kubafasha gushima Imana kubwo kubera maso abantu bayo.

Korali Israël ni imwe muri Korali zo muri Paruwase ya Kamembe, Ururembo rwa Gihundwe, ahafatwa nk’igicumbi cy’itorero ADEPR kuko ari ho ubutumwa bwiza bwageze bwa mbere buhuye mu mahanga.

Korali Israël yamenyekanye nka Tinya icyaha igiye gushyira ahagaragara Umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi n’amashusho.              Yanditswe na Kidumu Elie/ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Major (Rtd) Habib Mudathiru yakatiwe gufungwa imyaka 25.

NDAGIJIMANA Flavien

Gicumbi: Akarere katanze impuruza ku bajya gusengera ahitwa i Kadeshi.

NDAGIJIMANA Flavien

Volleyball: u Rwanda rwatoranijwe kwakira irushanwa ry’Afurika rya 2021

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment