Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubushakashatsi

Ubwirakabiri bwuzuye bugiye kugaragara mu bice byinshi by’Isi

Nyuma y’igihe kirekire, Isi igiye kongera kwibonera kimwe mu bihe bidasanzwe bibera mu kirere, aho ukwezi kuzitambika hagati y’Isi n’Izuba bigatuma urumuri rubura burundu mu bice bimwe na bimwe by’uyu mubumbe.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure n’Ubushakashatsi bwo mu Kirere (NASA) gisobanura ko ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye buba igihe ukwezi kunyuze hagati y’Isi n’izuba, igicucu cyako kigatwikira igice cy’Isi ku buryo izuba ritongera kugaragara.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 12 Kanama 2026, kizaba cyongeye kuba nyuma y’imyaka irenga ibiri. Gitegerejwe n’abantu benshi biganjemo abakunda gukurikirana ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ndetse n’isanzure.

Mu gihe abaturage bo mu bice bimwe by’Isi bazabona ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye, abandi bazabona ubwirakabiri bw’igice, aho Ukwezi kuzatwikira uruhande rumwe rw’Izuba. Ibi bizagaragara mu bice bitandukanye by’u Burayi, Afurika na Amerika ya Ruguru.

Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure (ESA) kivuga ko ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye buheruka kugaragara muri Mexique, Amerika na Canada muri Mata 2024, mu gihe ubwaherukaga kugaragara ku mugabane w’u Burayi bwabaye mu 2006.

Ubwirakabiri buzaba ku wa 12 Kanama buzaba ari ubwa mbere bugaragaye muri Espagne kuva mu 1905. Umuyobozi ushinzwe Ubumenyi muri ESA, Carole Mundell, yavuze ko ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye ari kimwe mu bihe bidasanzwe bihuza abantu babarirwa muri za miliyoni, bose bafite amatsiko.

Yagize ati “Ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye ni kimwe mu bihe bidasanzwe aho abantu babarirwa muri za miliyoni bashobora kureba mu kirere icya rimwe bagatangarana amatsiko menshi. Ni umwanya uduhuza twese n’isanzure kandi ukatwibutsa ko gushaka kumenya no gusobanukirwa byinshi ari imwe mu mbaraga zikomeye ziranga ikiremwamuntu.”

Nk’uko urubuga EarthSky rubitangaza, inzira ubu bwirakabiri buzanyuramo izaba ifite uburebure bwa kilometero zirenga 8.300. Buzatangirira hafi y’inkombe za Arctique, bunyure hafi y’Amajyaruguru y’Isi nyuma bukomereze muri Greenland, Iceland, Portugal no mu majyaruguru ya Espagne.

Abazaba bari muri Greenland bashobora kubona izuba ribura burundu mu gihe kirenga iminota ibiri, mu gihe abo mu majyaruguru ya Espagne bashobora kubibona mu masegonda agera kuri 20 gusa, bitewe n’imiterere y’ikirere kuko ibicu bishobora kubangamira iki gikorwa.

Muri Espagne, ubu bwirakabiri buzanyura mu gace ka Galicia ndetse no ku Birwa bya Balearic mu gihe Izuba rizaba rigiye kurenga, ibintu bizatuma hahinduka vuba.

Abatazaba bari mu duce buzagaragaramo bazashobora kubukurikira imbonankubone kuri murandasi, kuko ESA iteganya gutambutsa amashusho aturutse ku Kigo cy’Ubushakashatsi bw’Ikirere cya Javalambre giherereye muri Teruel muri Espagne.

NASA ivuga ko ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye buzongera kuba ku wa 2 Kanama 2027, bukagaragara mu majyepfo ya Espagne, Afurika ya Ruguru, Arabie Saoudite na Yemen.

Ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazongera kubona ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye ku wa 30 Werurwe 2033, ariko buzagaragara gusa muri Alaska. Abatuye igice kinini cy’iki gihugu bazategereza kugeza ku wa 22 Kanama 2044 kugira ngo bongere kubona Izuba ribura burundu, mu gihe leta ya Dakota na Montana ari zo zizagira amahirwe yo kububona.

Ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye mu bice byinshi bya Amerika buzongera kuba ku wa 12 Kanama 2045, bunyuze muri leta zirimo California, Nevada, Utah, Colorado, Kansas, Oklahoma, Arkansas, Mississippi, Alabama na Florida, mu gihe ahandi hazaba hagaragara ubwirakabiri bw’igice.

Nk’uko Komite y’Abahanga n’Abajyanama bategura ikurikiranwa ry’ubwirakabiri buteganyirijwe muri Espagne (ESA) ibitangaza, intego y’ubwo bushakashatsi ni ugusubiramo igerageza ryakozwe mu 1919 ryafashije gupima uburyo Izuba rihindura urumuri ruturuka ku nyenyeri ziba ziri mu ntera ndende.

Abahanga kandi bibutsa abatuye Isi ko kureba Izuba mu gihe cy’ubwirakabiri nta bikoresho byabugenewe ukoresheje birimo amadarubindi, bishobora kwangiza amaso burundu.

Uko biba byagenze kugirango habe ubwirakabiri bw’Izuba.

Related posts

Bruce Melodie wagiye kuririmba mu Burundi ntiyemerewe gusohoka Umujyi wa Bujumbura.

N. FLAVIEN

CAF Champions League: APR FC yandagajwe na Etoile Sportive du Sahel ihita isezererwa mu irushanwa.

N. FLAVIEN

Rusizi: Kwikanga inkongi y’umuriro byatumye muri Kaminuza ya Kibogora bamara isaha bahagaritse amasomo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777