Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Iyobokamana

Korali Abungeri ADEPR Kigasa yanditse amateka mashya mu Mujyi wa Kigali [Video]

Korali Abungeri ikorera umurimo w’Imana ku Itorero ADEPR Kigasa, Paruwasi Nyarubara, Ururembo rwa Muhoza, yanditse amateka mashya mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kuhakorera urugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi ibiri muri Paruwasi Kinyinya, Itorero rya Butare, bagataha abaho batifuza ko bataha.

Uru rugendo rw’ivugabutumwa rwabaye mu bihe bigaragara nk’ibigoye bitewe n’izuba kandi imihanda igera aha hantu ikaba itameze neza, kuri ibi hakiyongeraho ikibazo cy’imodoka nke kiri mu bwikorezi muri iyi minsi ariko ibi byose bakaba barabyirengagije bagakora uru rugendo.

Umuyobozi wa Korali Abungeri bwana Nsanzimana Egide aganira n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW na AMIZERO RWANDA TV, yavuzeko byose babifashijwemo n’Imana kuko ku bwabo bitari byoroshye bitewe n’ibibazo by’amikoro atifashe neza muri iyi Mpeshyi ku buryo ngo kubona amatike bitari byoroshye ndetse ngo hakiyongeraho n’ubucye bw’ibinyabiziga mu mihanda hirya no hino mu Gihugu.

Bamwe mu bitabiriye iri vugabutumwa bo ku Itorero rya Butare, bemeje ko Korali Abungeri isize amateka atazibagirana iwabo kuko ngo bayibonyemo impano zidasanzwe, yaba izijyanye n’uburirimbyi ndetse ngo no mu myitwarire y’abaririrmbyi muri rusange kuko ngo bababonyemo gukunda Imana, urukundo kuri bene se no kwihangana.

Kuri bamwe mu baririmbyi ba Korali Abungeri ndetse n’abakristo b’i Butare, bafata uru rugendo  nk’amateka mashya yiyanditse kuri Korali Abungeri kuko Imana yabakoresheje iby’ubutwari kandi bagacyura iminyago kuko ukwitanga kwabo kutabaye imfabusa ahubwo hari benshi bemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Korali Abungeri yatangiye umurimo w’Imana mu 1972, itangira ifite abaririmbyi 13 ubu ikaba imaze kugira abaririmbyi basaga 100 aho igenda ikora ibikorwa bitandukanye ibinyujije mu ivugabutumwa ahantu henshi hatandukanye nko gufasha abatishoboye ikaba ikomeje kwamamaza Yesu biciye mu ivugabutumwa mu ndirimbo.

Korali Abungeri ikomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu kwamamaza ibikorwa byayo nka bumwe mu buryo bufasha abari kure kumenya neza aho bageze mu bikorwa bityo bigatuma bakomeza kuba hamwe mu mwuka ndetse bikaba byanafasha abandi guhindukirira kuri Yesu bitabaye ngombwa ko baba bicaye ku Kigasa cyangwa ahandi hose bakorera ivugabutumwa.

Amakorali y’i Butare nayo yaririmbiye Imana mu mbaraga z’Umwuka wera.
Ikibuga bateraniyemo ni uku cyari kimeze.
Abacuranzi ba Korali Abungeri bari mu mbaraga zidasanzwe.
Korali Abungeri mu ivugabutumwa i Butare muri Kinyinya i Kigali.

Related posts

Kubona Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu Burundi byiswe igitangaza, binashimangira umubano mwiza w’Ibihugu bivukanyi [VIDEO].

Amizero-admin

DR Congo yiyemeje gufungira u Rwanda amazi n’umuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

USA mu mugambi wo gucubya umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DR Congo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment