Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubukungu

Imirimo yo kubaka inzu ndende mu Rwanda ‘Kigali Green Complex’ igiye gutangira.

Nyuma y’inzu zigeretse (étages) zari zisanzwe zizwi mu Rwanda nka Kigali City Tower, Grand Pension Plaza n’izindi, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, imirimo yo kubaka ‘Kigali Green Complex’, inzu izaba ari yo ndende mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda hose, igiye gutangira muri uku kwezi kwa Mbere (Mutarama) 2024.

‘Kigali Green Complex’ ni inyubako iri mu mushinga w’ubwubatsi w’Urwego rw’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda, Rwanda Social Security Board/RSSB binyuze mu kigo Ultimate Developers Ltd (UDL).

Iyi nyubako izaba iherereye mu kibanza kiri ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa hafi na Rond point/Round about nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku muhanda ugana kuri Payage cyangwa se haruguru ya Kiliziya ya Sainte Famille.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri UDL, Alain Tuyishime, yabwiye The New Times ko kugeza ubu imirimo yo gutunganya ikibanza igeze kure, ku buryo ibijyanye n’ubwubatsi bigomba gutangira muri uku kwezi kwa Mutarama 2024.

Nimara kuzura, KGC izaba ari yo nyubako ya mbere ndende mu Rwanda kuko izaba ifite amagorofa 29, ikazaba ikurikiwe na KCT ifite amagorofa 20, Grand Pension Plaza ifite amagorofa 18 na Makuza Peace Plaza igeretse inshuro 15.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 14 Nzeri 2023 cyagarutse ku buryo uru rwego rwitwaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, aho rwungutse miliyari 285 z’amafaranga y’u Rwanda, yavuze ko KGC izaba ari inyubako idasanzwe.

Yagize ati: “Izaba ari inyubako ndende, nziza bitewe n’imiterere yayo, igezweho kandi yujuje ibyubahirizwa mu kubungabunga ibidukikije nk’uko Leta y’u Rwanda yabigize ihame.’’

Kugeza ubu inyigo y’iyi nyubako yarakozwe ndetse kuri ubu hatanzwe isoko ry’ibigo bipiganira kuzayubaka.

Ati: “Hasigaye intambwe za nyuma kuko iyo bigenda uko byari biteganyijwe kubaka biba byaratangiye mu kwezi kwa Cumi 2023. Turateganya ko umushinga uzamara igihe kiri munsi y’imyaka itatu, kuko duteganya hagati y’imyaka ibiri n’igice n’imyaka itatu, kandi ikubakwa mu buryo bugezweho; inyubako buri Munyarwanda azajya areba akibonamo kandi akishimira.’’ (Igihe)

Iyi nzu niyuzura izaba ibaye iya mbere ndende mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose/Photo Internet.

Related posts

Uwari umaze imyaka isaga 20 yihishahisha kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe.

NDAGIJIMANA Flavien

“Twavuye ku kuvuza amadebe, ducurangira kuri batiri na radiyo”: Amashimwe ya Korari Ijwi ry’impanda yo kuri ADEPR Muko.

NDAGIJIMANA Flavien

Zambia: Perezida Kagame yagaragaye yifotoreza ku nyamaswa z’inkazi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment