Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, indege y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yateye ibirindiro by’umutwe wa AFC/M23 biherereye mu bice bya Kibati muri Teritwari ya Walikale no mu gace ka Kasopo ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iki gitero cyaturutse ku bufatanye n’inyeshyamba za Wazalendo zari zatangiye igikorwa cyo gusubirana ibi birindiro byari bimaze igihe biri mu maboko ya AFC/M23. Wazalendo yifashishije intwaro ziremereye n’into mu rugamba rwo kuri ground, FARDC nayo igatera inkunga irashe ibisasu binyuze mu ndege.
AFC/M23 yinjiye Kibati mu mezi umunani ashize, Wazalendo iza kuhatsindwa nyuma yo kuhafatira ibirindiro bine ku itariki ya 11 Ukwakira 2025, ariko iza kuhava hashize iminsi ibiri. Uko ihora igerageza kuhagaruka, ntibirayihira na rimwe.
Uru rugamba si urwo mu Majyaruguru yonyine. No mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bice bya Mwenga na Shabunda, imirwano ikomeye irakomeje, ihuza AFC/M23, ingabo za FARDC, iza Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Ku wa 26 Ugushyingo, ingabo z’u Burundi zahanganye bikomeye na AFC/M23 muri Santere ya Kasika, ariko zaje gusubira inyuma nyuma yo kugirwaho igitutu gikomeye. FARDC yahise itabara igaba igitero cya Sukhoi-25 muri ako gace, ariko AFC/M23 yakomeje kugenzura ako karere.
Ni ibitero bigaragaza ko urugamba hagati ya Leta ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba rurushaho gukomera, mu gihe igisirikare gikomeje kugerageza uburyo bwose bwo kugarura uduce twamaze igihe mu maboko ya AFC/M23.


