Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Trending News Umutekano

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare batanu, bahabwa ipeti rya Colonel.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abarimo Col. Regis Francis Gatarayiha wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abofisiye batanu abaha ipeti rya Colonel.

Muri bo harimo Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha wazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, anahabwa inshingano zo kuyobora ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema wahoze ari umuyobozi w’ urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) na we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel.

Iri tangazo kandi rigaragaraho urutonde rw’abandi ba ofisiye 3 bazamuwe mu ntera bakurwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel bahabwa ipeti rya Colonel. Abo ni : Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

Ku munsi w’ejo kandi Perezida Kagame yagiranye inama n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, inama ngarukamwaka.

Muri iyi nama, umukuru w’Igihugu ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorana umurava imirimo bashinzwe nka zimwe mu ndangagaciro shingiro za RDF

Perezida Kagame kandi yabasabye guharanira kuzuza inshingano bahabwa n’igihugu ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda, yitsa cyane ku bijanye no gukoresha neza umwanya, igihe n’amahirwe aboneka mu nzego zitandukanye bayoboye.

Iyi nama iba yatumiwemo Minisitiri w’ingabo, umugaba mukuru w’ingabo; abagaba b’ingabo mu mashami shingiro atandukanye; umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo ; Abayobozi ba za burigade, diviziyo, ndetse na za inite ; abayobozi b’amashuri n’ibitaro bya gisirikare ; Abayobozi b’amashami atandukanye ku cyicaro gikuru cy’ingabo ; abayobozi bakuru muri Polisi y’igihugu (RNP) ndetse na NISS

Related posts

Kamonyi: Mudugudu yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Shyaka Josbert

South Africa: Abagera kuri 72 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje.

NDAGIJIMANA Flavien

Urupapuro rw’uko wakingiwe COVID 19: Uburyo rukumbi bwo kongera gukora neza

Shyaka Josbert

Leave a Comment