Amizero
Ahabanza Amakuru Umutekano

Ingabo z’u Rwanda zahawe ubutumwa bukomeye mbere yo kwerekeza muri Mozambique.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yahaye impanuro abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bagiye koherezwa mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu bikorwa byo guhangana n’imitwe y’iterabwoba yigize ndi igabo muri iyo ntara.

Maj Gen Vincent Nyakarundi waganirije izo ngabo mu kigo cya gisirikare cya Kami ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police Vincent B. Sano, babagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yibukije abo bashinzwe umutekano bagiye koherezwa muri Mozambique, gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, bakomereza ku ishusho nziza n’imikorere ihambaye abo bagiye gusimbura bubatse muri Mozambique.

Izi nzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu murongo w’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Mozambique mu by’umutekano (Bilateral agreement).

Guhera mu 2021, u Rwanda rwatangiye kohereza inzego zarwo z’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho ibyihebe byari byarayogoje ako gace abaturage barishwe, abandi bakavanwa mu byabo.

Kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zagerayo, ibice byinshi byagaruwemo umutekano ndetse abaturage batangira gusubira mu byabo, ibikorwa by’iterambere birasubukurwa hamwe na hamwe, ahandi naho ibikorwa byo guhiga ibyihebe byahungiye mu mashyamba birakomeje. (Igihe)

Related posts

Umukinnyi wa Uganda uterura ibiremereye wari watorokeye mu Buyapani yarekuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

NDAGIJIMANA Flavien

General Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo za EAC muri DRC yeguye kubera impamvu zikomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment