Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Imirwano hagati ya M23 na FARDC mu isura ya “Wazalendo” ikomeje ubukana.

Imirwano hagati ya M23 n’abo ku ruhande rwa Leta ya DR Congo barwana mu isura y’imitwe y’abarwanyi yitwa “Wazalendo” ikomeje gufata indi sura aho yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023 mu gace ka Tongo muri Teritwari ya Rutshuru, nk’uko bivugwa n’impande zombi.

Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko kuva saa kumi n’imwe z’igitondo “ihuriro ry’uruhande rwa Leta” ririmo “kurasa ibisasu buhumyi” ku gace ka Tongo no hafi yaho.

M23 n’abakuru bayo bavuga ko barimo kurwana n’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe itandukanye ya Mai Mai na FDLR, mu gihe uruhande rwa Leta ya DRC ruvuga ko ingabo zarwo zitari muri iyi mirwano igiye kumara hafi icyumweru.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo, ndetse benshi mu duce twa Tongo na Kitshanga bakomeje kuva mu byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bahunga imirwano.

Ishami rya ONU rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rivuga ko kuva mu ntangiriro z’uku kwezi abantu barenga ibihumbi 51 bamaze guhunga ingo zabo kubera iyi mirwano muri Masisi gusa kandi ko uburyo bwo kugera ku bakeneye ubutabazi bugoye cyane.

OCHA ivuga ko kubera kwirunda hamwe kw’abahunze benshi i Mweso na Kitshanga hari ibyago by’icyorezo cya korera kubera ubuto bw’aho bari n’ubukene bw’isuku n’iby’ibanze.

Ikigo cyigenga “Strategic Intelligence Service” gisesengura ibijyanye n’umutekano muri Africa kivuga ko imirwano irimo kuba muri Rutshuru na Masisi “itanga ishusho ko ibintu bishobora kumera nabi kurushaho”.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abagaba bakuru b’ingabo zo mu miryango itandukanye ihuza Ibihugu muri Africa bateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia ku kibazo cya DR Congo aho batangaje ko “bahangayikishijwe n’uko ibintu byongeye kumera nabi”.

Itangazo risoza iyi nama rivuga ko umutekano mucye muri DR Congo urimo guterwa n’ibikorwa “by’ubugizi bwa nabi no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa na M23, n’indi mitwe y’inyeshyamba, irimo FDLR na ADF.

Intangazo ry’iyo nama risaba “guhagarika [imirwano] ako kanya no gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro” hamwe no gufungura amayira ku mfashanyo ku baturage bari mu kaga nk’uko tubikesha BBC.

Imiryango ifasha ivuga ko hitezwe guhunga kurushaho kw’abandi baturage. Kugeza ubu, abaturage miliyoni 2.4 ni impunzi z’imbere mu Gihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harimo hafi ibihumbi 950 bo muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ahashegeshwe n’imirwano ya M23 na Leta mu mezi menshi ashize.

Abagaba b’Ingabo ubwo bari mu nama i Addis Ababa muri Ethiopia/Photo Internet.
Abarwanyi ba M23 bakomeje kuneshwa ku rugamba/Photo Internet.

Related posts

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda basabwe kutitinya kuko Igihugu kibitayeho.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibimenyetso bya Nyiragongo byatumye abatuye i Gisenyi na Goma bongera guhabwa umuburo.

NDAGIJIMANA Flavien

Diyoseze Gatorika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment