Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Igisirikare cya Israel kimaze kumisha ibisasu 6000 muri Gaza.

Nyuma y’iminsi itandatu intambara itangiye hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas, Igisirikare cy’iki Gihugu (IDF) cyatangaje ko kimaze kumisha ibisasu ibihumbi 6 mu gace ka Gaza gasanzwe ari indiri ya Hamas.

Ibi bisasu bipima toni 4000 (buri kimwe) bimaze guhitana abarenga 1417, mu gihe abandi 6000 bakomeretse nk’uko imibare y’inzego z’ubuzima muri Palestine ibigaragaza, kuri aba hakiyongeraho abandi barenga 1500 byemejwe ko ari intagondwa za Hamas ziciwe ku butaka bwa Israel nyuma y’igitero cyo ku Isabato ishize.

Leta ya Israel yatangaje kandi ko yafungiye aka gace ka Gaza umuriro, amazi, ibikomoka kuri lisansi n’ubufasha bugenerwa abari mu byago kugeza abarwanyi ba Hamas barekuye abantu bafashe nk’imbohe barimo abasivile ndetse n’abandi bakora mu nzego z’umutekano.

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge watangaje ko ibikomoka kuri peteroli Palestine isigaranye bishobora gukoreshwa amasaha make cyane, ugaragaza impungenge z’uko biri bugende mu gihe biraba bimaze gushira kuko aribyo byari biri kwifashishwa muri moteri zitanga amashanyarazi mu mavuriro yo muri Gaza.

Related posts

Urujijo ku rupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

NBA: Milwaukee bucks yongeye gutwara igikombe nyuma y’imyaka 50

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Niyishoborabyose Jean de dieu October 13, 2023 at 8:59 AM

Nibarekure ubwoko bwimana

Reply
Niyishoborabyose Jean de dieu October 13, 2023 at 9:00 AM

Hamas Nibarekure ubwoko bwimana

Reply

Leave a Comment