Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu

Akarere ka Rubavu kahaye PAC igihe ntarengwa Isoko rya Gisenyi rizaba ryatangiriye gukora.

Ubwo abayobozi batandukanye b’Akarere ka Rubavu bari bitabye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari by’Igihugu (Public Accounts Committee/PAC) kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023, kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragajwe n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, mu byo bemeye ko bagiye gukora vuba na bwangu harimo kwihutisha imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi ryabaye agatereranzamba, ku buryo ngo bitarenze amezi icyenda ari imbere rizaba ryatangiye gukora.

Nyuma y’ibibazo byinshi byagaragajwe n’abadepite basuye Akarere ka Rubavu bigaragaza imicungire mibi y’ibya rubanda, abayobozi bagerageje kwisobanura bagaragaza icyagiye gitera amakosa yagaragajwe, bakerekana n’icyo bari gukora, abadepite bakajya inama mu rwego rwo gukomeza kubungabunga neza ibya rubanda ari nako umuturage arushaho kugerwaho na serivise nziza kuko ibikorwa byose ari we bishingiraho kandi akaba ari we bikorerwa.

Bageze ku Isoko rya Gisenyi, aba badepite bavuze ko ikibazo cyaryo kimaze kurambirana ku buryo ngo kukivuga byahindutse nk’indirimbo ihora isubirwamo babaza abayobozi bayobora Akarere kuri ubu icyo bari gukora ngo iri soko ryari ryitezweho kuzamura Umujyi ritangire gukorerwamo, maze adaciye ku ruhande, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu bwana Nzabonimpa Deogratias avuga ko “twagiye ku buyobozi dusanga isoko ari irinya bibazo bityo byarakomeje na nubu ariko hari icyizere”.

Bwana Nzabonimpa Deogratias yagize ati: “Iri soko rero mbabwije ukuri, twasanze ryuzuyemo ibibazo turifata birimo, nk’aho byakageze ku musozo hiyongeramo ibindi namwe muzi kuko ntasubira mu mateka yaryo nyakubahwa. Gusa nyuma y’ibibazo bitandukanye birimo ko tutarabona igishushanyo mbonera, bitewe kandi n’imitingito yabaye muri 2021, hafi y’aho riri hagaragaye inzira z’imitingito ibyaciye intege abikorera; nyuma y’ubugenzuzi n’inyigo by’inzego zitandukanye, ndabizeza ko hamwe no gukorana na Banki bitarenze Ukwezi kwa gatandatu umwaka utaha iri soko tuzaba twararitashye”.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari by’Igihugu mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, Hon. Muhakwa Valens, yavuze ko ibibazo bya Rubavu ari byinshi byose batabigarukaho, asaba ubuyobozi kuzafata umwanya bakareba ibyo Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje mu rwego rwo kugira aho bakomereza bakosora amakosa yagiye agaragara, ababwira ko niba hari ibyo bashoboye gukora n’ahandi hari ibibazo byakemuka kuko nta kigoye kirimo, gusa ashinga agate ku mishinga imwe iba iri bukorerwe hamwe ku nyungu z’umuturage ariko ugasanga isa nk’igongana kandi ubuyobozi burebera.

Ubushakashatsi bwakozwe ku mitingito iheruka muri 2021 bwagaragaje ko muri metero 30 ku mpande zombi z’ubusate horoshye hatagomba kubakwa inyubako ziremereye nyamara isoko rya Gisenyi ryo riri kuri metero 10 z’ahiyashije. Ubuyobozi bwa Rwanda Housing Authority buherutse gutangaza ko n’ubwo igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu kitaremezwa, ngo muri metero 30 z’ ahanyuze umututu hateganywa ibikorwa by’imyidagaduro, mu gihe hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku gice cyegereye umututu harebwa inyubako zikwiye kuhubakwa bijyanye n’imiterere yahoo, ibyatumye abikorera bashoye imari mu nyubako y’isoko rya Gisenyi batangira kugira amakenga n’ubwo bivugwa ko ubu bushakashatsi bwaje kwemeza ko aho isoko ryubatse nta kibazo kidasanzwe hagaragaza.

Isoko rya Gisenyi ryubatse mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009, rikomeza kudindira mu buryo budasobanutse kuko abacuruzi bo mu Mujyi wa Gisenyi bari baryitezeho impinduka. Ubwo ibikorwa byo kuryubaka rikuzura byari bisubukuwe, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwemeje ko bitarenze amezi atatu rizaba ryuzuye ndetse abikorera ngo bakaba bari babwiye Perezida Kagame ko iri soko rya Gisenyi azaza kuritaha mu ntangiriro za Nyakanga (Ukwezi kwa 7) 2023, none bikaba byimuriwe umwaka utaha, ibyo bamwe babona nk’amayobera kuri iri soko ndetse kuri ubu bamwe bakaba baramaze kwerekeza maso ku nzu y’ubucuruzi iri kubakwa muri Gare ya Rubavu kuko ngo n’ubwo yubatswe nyuma ariko itanga icyizere cyo kuzura vuba kandi ikaba iri ahantu heza hanagera imodoka.

Hon. Muhakwa Valens uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari by’Igihugu mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda
Iri soko ryasubiwemo kenshi bituma ritinda kuzura.
Inyubako y’isoko rya Gisenyi ubwo ryahagarikwaga nyuma y’umutingito kubera umututu uri hafi y’aho riri.
Igishushanyo mbonera cy’isoko rya Gisenyi.

Related posts

Umunyeshuri wo mu Karere ka Ngororero yakoze imodoka yo mu bikarito ikoresha amashanyarazi.

NDAGIJIMANA Flavien

Umubare w’abishwe n’ibiza mu Majyaruguru n’Iburengerazuba ukomeje kwiyongera.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

NSHIMIYIMANA September 20, 2023 at 10:01 AM

Iri soko rizuzura ntangare mwa bantu mwe ! gusa mu bigaragara hari izindi mbaraga zihishe inyuma yo kutuzura kwaryo ! ubu se ni gute wambwira ko isoko ryamara imyaka 13 ritangiye kubakwa rikaba ritaruzura ? izindi nzu byatangiriye rimwe zirashaje ryo ritaratangira. Ahubwo hari amakuru ko bariya bari kubaka murii gare bari mu batumye ritubakwa vuba kuko ubu isoko rigomba gukorera muri gare kuko ari ho hari aba clients. n’ikimenyimenyi imodoka zose zihagarara hafi y’isoko bazikuyeho

Reply

Leave a Comment