Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ibisasu by’Uburusiya byajegeje Kyiv mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba.

Ibisasu bikaze by’Uburusiya byajegeje ibice bimwe by’Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 05 Kamena 2022, mu gitero cya mbere ku murwa mukuru mu byumweru byari bishize.

Umwotsi w’umukara wabonekaga hejuru mu kirere cy’uyu mujyi, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse byakorwaga nyuma yaho. Nibura umuntu we yatangajwe ko yakomeretse. Mu mezi ya vuba aha ashize, uyu mujyi wari warasigaye utagerwaho n’ibitero, mu gihe abasirikare b’Uburusiya bibanda ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine.

Imwe mu mirwano ikaze cyane ubu irimo kubera mu mujyi wa Severodonetsk. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibintu i Severodonetsk “bikomeye cyane”, mu gihe imirwano irimo kuba umuhanda ku wundi.

Gufata uyu mujyi byatuma akarere ka Luhansk kajya mu maboko y’abasirikare b’Uburusiya hamwe n’abarwanyi bafatanya na bo baharanira ubwigenge bo muri ako karere, bagenzura igice kinini cy’akarere ka Donetsk bituranye. Zelensky yavuze ko Severodonetsk n’indi mijyi yo mu turere two mu burasirazuba iraswaho n’indege buri kanya, imbunda za rutura n’ibisasu bya misile, ariko ko abasirikare ba Ukraine bakomeje kuguma aho bari.

Kuri uy wa gatandatu tariki 05 Kamena 2022, Guverineri w’ako karere ka Ukraine, Serhiy Haidai, yavuze ko abasirikare bakirwana kuri Severodonetsk, ariko ko bategereje imfashanyo y’intwaro zihamya kurushaho kandi zigeza mu ntera ndende kurushaho bemerewe n’inshuti zabo zo mu burengerazuba. Yagize ati: “Tukimara kubona intwaro zihagije zirasa kure twemerewe n’uburengerazuba, tuzirukana imbunda zabo za rutura zijye kure y’ibirindiro byacu. Ubundi, ndababwiza ukuri, abasirikare barwanira ku butaka b’Uburusiya bazahita birukanka gusa”.

Ubu imirwano imaze gusenya igice kinini cya Severodonetsk, ariko abaturage b’abasivile babarirwa mu bihumbi baracyihishe mu nzu zo munsi zo muri uwo mujyi. Guverineri Haidai yavuze ko abasirikare b’Uburusiya barimo guturitsa amateme ku mugezi bakayasenya, mu kubuza ko abasirikare ba Ukraine bazana abo kubunganira ku rugamba no mu kubuza ko batanga imfashanyo ku baturage b’abasivile.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze kwicwa naho abandi babarirwa muri za miliyoni barahunga bata ingo zabo kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, nubwo hari ibikorwa bya diplomasi byo gutuma habaho agahenge.

Ubuzima ngo busa nk’ubwongeye kugaruka ariko imyotsi y’umukara yazamukaga mu kirere cya Kyiv ubwo abantu babyukaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yibukije abantu ko uyu mujyi ukiri mu ntambara, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Joe Inwood. Mayor w’umujyi wa Kyiv Vitali Klitschko yavuze ko ibisasu byaguye mu burengerazuba bwo mu mujyi rwagati mu turere twa Darnytskyi na Dniprovskyi.

Umwotsi wari mwinshi mu kirere cy’Umurwa Mukuru Kyiv.

Related posts

Nyabihu: Urujijo ku makimbirane akomeje kuvugwa hagati ya Gitifu w’Akarere na Meya.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mali na Kenya (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment