Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres, yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku bwicanyi bwakorewe i Bucha ubwo ingabo z’Uburusiya zavaga muri uwo mujyi uri hafi y’umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine, ahasanzwe imirambo yajugunywe mu muhanda.
Yandika kuri Twitter ku cyumweru, Bwana Guterres yagize ati: “Mbabajwe bikomeye n’amashusho y’abasivile biciwe muri Bucha, muri Ukraine. “Ni ingenzi cyane ko iperereza ryigenga rituma habaho kubiryozwa bya nyabyo”.
Itangazo ryasohowe n’ibiro by’uyu muryango bishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu, na ryo ryakomoje ku kuba bishoboka ko Uburusiya bwakoze ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine.
Rigira riti: “Ibizwi kugeza ubu bituma hibazwa mu buryo bugaragara ibibazo bikomeye kandi bibabaje ku kuba bishoboka ko hakozwe ibyaha byo mu ntambara no guhonyora bikomeye amategeko mpuzamahanga agenga imyitwarire mu gihe cy’intambara”.
Iryo tangazo ryavuze ko ari ingenzi ko imirambo yose itabururwa kandi hakamenyekana ba nyirayo “kugira ngo abo mu miryango yabo bashobore kubimenya, kandi hamenyekane impamvu nyayo yateje urupfu mu gufasha ko habaho kubiryozwa hamwe n’ubutabera”.
Hagati aho, aganira n’igitangazamakuru cyo muri Amerika mu kiganiro CBS Face the Nation, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yashinje Uburusiya ko burimo gukora jenoside mu gihugu cye. Yavuze ko ibikorwa byabwo ari “iyicarubozo ririmo gukorerwa igihugu cyose”.
Uburusiya bwasabye ko kuri uyu wa mbere hakorwa inama yihutirwa y’akanama k’umutekano ka ONU. Uburusiya ni umunyamuryango uhoraho muri ako kanama kagizwe n’ibihugu 15.
Dmitry Polyansky, wungirije uhagarariye Uburusiya muri ako kanama, yavuze ko Uburusiya bubisabye “kubera ubushotoranyi bugaragara bw’abahezanguni b’Abanya-Ukraine”.
Kuva Uburusiya bwatangiza intambara muri Ukraine mu byumweru birenga bitanu bishize, akenshi bwagiye bujya impaka zikomeye n’ibindi bihugu binyamuryango muri ako kanama, by’umwihariko bwo n’Amerika bigashinjanya guhonyora uburenganzira bwa muntu.



BBC