Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Politike Ubutabera

Bruce Melodie wagiye kuririmba mu Burundi ntiyemerewe gusohoka Umujyi wa Bujumbura.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie afungishijwe ijisho muri kiriya Gihugu.

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu muhanzi atakiri muri kasho ya Polisi mu Bwiza ko ubu afungishijwe ijisho.

Nkurikiye yavuze ko uyu muhanzi “Atemerewe kurenga Umujyi wa Bujumbura mu gihe atarishyura uwamureze ubwambuzi bushukana.”

Bruce Melodie arashinjwa ubwambuzi bushukana ngo yakoreye umukire w’i Burundi wamutumiye mu gitaramo muri kiriya Gihugu kikaza gusubikwa.

Uyu mukire witwa Toussaint azwi mu bushabitsi bw’utubari no gutegura ibitaramo, azwi no mu bikorwa byo kugurizanya amafaranga uyahawe agatanga ingwate ku byo atunze binyuze mu masezerano ya rwihishwa bizwi nka Banki Lambert (ibi mu Rwanda ntibyemewe).

Mu gihe imodoka ya Bruce Melodie yabaye ifashwe nk’ingwate, uyu muhanzi arasabwa kwishyura asaga Miliyoni 17 y’u Rwanda.

Toussaint arishyuza Bruce Melodie amadolari ibihumbi ($2000) yamuhaye nk’igice cy’amadolari ibihumbi bitandatu ($6000) bari bemeranyije ko azakorera, ndetse na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

Ubwo yabazwaga na Polisi iherereye mu Bwiza i Bujumbura, Melodie yemera kwishyura amadolari ibihumbi bibiri ($2000) yafashe, ariko agahamya ko izo miliyoni 30 z’amarundi atazemera.

Amakuruyamaze kujya hanze yemeza ko ibitaramo Bruce Melodie yatumiwemo tariki 2-3 Nzeri 2022 bitazaba biturutse ku itegeko ryavuye muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu cy’u Burundi.

Ni ibitaramo birimo kimwe gihenze cyane aho harimo itike ya Miliyoni eshatu z’amarundi mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (VVIP).

Mu gihe ibi bitaramo bibiri yari afite i Bujumbura byasubikwa, byazabera ihurizo rikomeye Bruce Melodie kwikura i Burundi kuko yakwishyuzwa ibihombo byabyo.

Ibi kandi bikaba bishobora guteza agatotsi mu muziki w’u Rwanda n’u Burundi kuko n’ubwo Melodie ashinjwa ubuhemu, kuba ataritabiriye ibitaramo yagombaga kujyamo bitamuturutseho, ndetse kuri ubu bamwe mu bakunzi ba muzika barimo n’umuhanzi Kidumu Kibido, bakaba basabye Leta yabo ko yareka kuvanga politike n’umuziki, ngo ikareka Melodie agataramira abarundi ibindi bikazakemurwa nyuma.

Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Nyuma gato y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015, Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro ukakaye wo kubuza ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu kongera gucuranga indirimbo iyo ari yo yose yo mu Rwanda kuko ngo byaba ari ugutiza umurindi abanzi b’u Burundi bashatse guhirika ubutegetsi barangiza bagahungira mu Rwanda, ingingo nayo yanenzwe na benshi kuko ngo umuziki ntaho uhurira na Politiki.

Ageze i Bujumbura yakiriwe neza cyane, abakobwa b’ibizungerezi bamuzanira indabo bamwereka urukundo.
Ibi bitaramo bye byahagaritswe byose na none.
Ubutumwa bwatanzwe n’umuhanzi w’Umurundi, Kidumu.
Pierre Nkurikiye, Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi/Photo Internet

Related posts

Intwaro ziremereye ziri kwifashishwa mu mirwano ikaze hagati ya M23, FDLR na FARDC.

NDAGIJIMANA Flavien

Imodoka ya MONUSCO yatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya hafi ya Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

FDLR na Nyatura bisukiriye Ingabo za EAC zibicamo batatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment